Amajyepfo:Abahoze banywa ibyobyabwenge barasaba amadini n'amatorero kuva mu nsengero

Abaturage bahoze banywa ibiyobyabwenge barasaba ko abakora ivugabutumwa mu nsengero no muri Kiliziya baryimurira mu baturage barimo n’aba babinywa bakabireka. Ninyuma yaho nabo babiretse kubera iyo mpamvu.

kwamamaza

Jules Hakorimana ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana. Avuga ko yabayeho mu buzima bwo kuba umufana ikomeye w’amakipe, aho bamwitaga Rasta Gacuma.

Avuga ko yanywaga ibyobyabwenge ku rugero yumva ko rwari rurengeje, ndetse ko byanamuteye ibibazo.

Ati: “Nitwaga Rasta Gacuma, nagendaga nikoreye akuno kakamo umuriro kuko nagacanagamo ikibiriti na peteroli..nkambara amasutiye  n’utuntu tw’utujipo. Mu gacuma habaga harimo inzoga zivanze nk’Akarusho, primus.”

“ Ibiyobyabwenge nibyo nagendanaga kuko njyewe nanyoye gereveriya zumye nkazitekera mu gishangara. Nanyewe urumogi, amasigara…noneho ndagenda mba igicamuke. Nari umunyarugomo wasaze, utaragiraga ikinyabupfura kuri stade kuko ngakubitwa, ngafungwa kubera guteza umutekano mukeya ku masitade yose, nkarwana n’abapolisi kugira ngo ninjire , kuko ninjiraga mu kibuga bitemewe!”

Yongeraho” naragiye ngeraho ndwara igituntu ndataha njya kucyivuza I Kabgayi marayo amezi arindwi.”

Hakorimana wahoze yitwa Rasta GACUMA, yaje kureka kunywa ibiyobyabwenge. Kuri we , Avuga ko n’undi ukibinywa yabireka. Gusa agasaba abihayimana kuva  mu nsegero na za Kikiziya, bagasanga bene aba babinywa, bakabasaba kubireka nk'uko byamugendekeye.

Ati:“ ibi biyobyabwenge ushobora kubivaho burundu! Urabona ko nanjye maze guhura n’Umwami Yesu, akampa agakiza ke ku buntu, urabona ko ibiyobyabwenge nabivuyeho kandi ndi umugabo wo kubihamya”

“ ibyo byose nanywaga…amakambuca, amagarigazoke…kuko naringeze no ku rwego banyitirira amazina yabyo! Ubu naje guhura n’Umwami ampaye agakiza nuko inyota yo kubinywa irashira. Icyo nabona gikomeye ni uko bajya bagira umunsi umwe abakozi b’Imana bakava ku rusengero bateranya uwo munsi bavuye mu masengesho bakajya hanze kuri terrain bakabwiriza ubutumwabwiza indaya zikihana, ibisambo….

Icyakora ibyifuzo nk'ibi ku bahoze banywa ibiyobyabwenge bisa n’ibyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari bamwe mu bavugabutumwa batangiye gufata iya mbere barabirwanya ndetse bamwe bakitangaho n’ingero bigafasha abakibinywa kubireka.

Umwe ati:

“njyewe ntabwo urumogi twaruguraga ahubwo twararuhingaga! Itabi ntabwo twariguraga twari dufite imingoti yaryo! Nkanjye natangiye kunywa itabi mfite imyaka 5, inzoga yo ni kwibere!  Nakubise umugore utwite inda y’amezi atandatu, najyaga kwimenyereza kurwana mu biti mbagereranya n’abantu ngo n’ibatanyica, ndabica!...."

Mu gihe cyose ibiyobyabwenge byaba bicitse, ubukungu bw’igihu bwarushaho gutera imbere  urubyiruko rusaga 52% tukiri mu banywa ibyobyabwenge bakongera gukora imirimo ibyara inyungu.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/fgI_9vOqUfM" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Oct 27, 2022 - 12:35