
Amajyaruguru: Polisi yamennye litiro zisaga 10.000 z’ibinyobwa bitemewe
Feb 10, 2026 - 12:38
Polisi y’u Rwanda ikorera mu bice bitandukanye mu Ntara y’amajyaruguru yakoze umukwabu wo gufata no kwangiza ibinyobwa bitemewe, bigira uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse bikaba bishobora no gutera uburwayi ababinywa.
kwamamaza
Muri uyu mukwabu wakozwe k’ubufatanye n’inzego zitandukanye, hafashwe ibinyobwa bitemewe bisaga litiro ibihumbi 10, byitwa amazina atandukanye bitewe n’agace bikorerwamo. Gusa byinshi bihuriye ku gukorwa hifashishijwe isukari, umusemburo wa Pakimaya, amajyani, melase, ikinyabuzima ndetse n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yashimiye abaturage batanga amakuru y’aho ibi binyobwa bikorerwa, bagatuma byangizwa bitaragira ingaruka ndetse n’ababikora bagahanwa.
Yagize ati “Ibi byose Polisi ibikora ku makuru atangwa n’abaturage bitewe n’uko bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibinyobwa k’umutekano ndetse no ku mibereho yabo.”
“Abaturage barabimenye ko aho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byageze, harangwa n’ibikorwa by’urugomo, ubusinzi, amakimbira n’ubujura bityo ntibakwiye kubiha umwanya. Icyo tubasaba ni ubufatanye mu kubirwanya no kubyirinda.”

Yongeyeho ko “Icya mbere dusaba abaturage ni ukwamagana ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse bakanabyirinda kuko ubinyoye bimugiraho ingaruka mbi haba mu mibereho no k’ubuzima.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukangurira abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuzirange kugeza bumvise neza ingaruka zabyo bityo ababikora nabo bakazagabanuka cyane ndetse bakaba banareka kubikora bitewe no kubura ababinywa.
Ibinyobwa bitujuje ubuzirange byafashwe byamenwe mu ruhame, ababikora bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bahanwe.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


