Urwenya rugira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda

Hari abanyarwanda benshi bemeza ko urwenya ari ikintu kibafasha kenshi mu buzima cyane cyane mu guhangana n’imihangayiko bahura nayo kenshi mu kazi ka buri munsi, nyamara abanyarwenya babikora nk’umwuga bo bakibangamirwa n’ababafata nk’aho batari seriye mu buzima.

kwamamaza

Iyo uganira na benshi mu baturarwanda ku uko bafata urwenya bakubwira ko rubafasha cyane mu kubarinda amakimbirane bagaragaza akamaro karwo mu kubabanisha neza n’abandi.

Umwe ati "hari igihe umugore n'umugabo baba barakaranyije ariko umwe yaba afite akantu gasekeje yakamubwira wa mujinya ukarangira agahita aseka". 

Undi ati "iyo uri kuganira n'umuryango wawe ugatera urwenya ya makimbirane ntabwo azamo, ubashaka kubaganiriza nta makimbirane arimo". 

Ibi kandi binagaragazwa n’inzobere mu buzima bwo mutwe kuko zemeza ko urwenya ari ikintu nkenerwa mu kuvubura imisemburo itanga ibyishimo by’umwihariko uwitwa dopamine.

Chantal Mudahogora, inzobere mu buzima bwo mu mutwe akaba n'umujyanama mu bigendanye n'imitekerereze ati "iyo umuntu ari muri za ndwara z'agahinda gakabije dopamine niyo ibanza kugira ikibazo ikaba nkeya cyangwa se igakora mu buryo butari bwo, iyo umuntu ari ahantu abantu babasha kwishima, ari aho hari urwo rwenya akenshi ubwonko butanga ubutumwa ku misemburo yo mu bwonko ko ibintu ari amahoro, urwenya ni ikintu cya ngombwa, kunezerwa ni ikintu cya ngombwa".    

Icyakora abakora urwenya nk’umwuga bavuga ko hari ubwo bafatwa nk’abatari seriye, ariho bahera basaba ababafata batyo guhindura imyumvire.

Ndaruhutse Merci, uzwi nka Fally Merci amaze imyaka itatu ategura ibitaramo by’urwenya bizwi nka GEN-Z Comedy, anakomoza ku uko yatangiye n’uko bihagaze ubu.

Ati "kuba umuntu asetsa ntibivuze ko atari seriye, ahubwo njyewe ugusetsa ugaseka ubwo ninde uri seriye? hari igihe uhura n'umuntu yagusuhuza akabona uramusuhuje akakubwira ati ko utari kunsetsa kandi usetsa, bagomba kumenya ko urwenya ni akazi ni umwuga nk'indi yose ariko nyuma y'akazi turi abantu nk'abandi". 

Akomeza agira ati "Ukuntu GEN-Z yakuze byanyeretse ko abantu bakunda urwenya ahubwo nuko baba bararubuze, twatangiriye ku bantu 7 hagenda haza 100 kuzamura, ni ibintu bikwereka ko sosiyete ikeneye urwenya".  

Usibye kubanisha neza abantu, urwenya runagaragazwa nka kimwe mu bigira akamaro kanini ku buzima bwa muntu.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 31, 2025 - 08:23