
Akamaro ka Rwanda day ku gihugu no ku banyarwanda baba mu mahanga
Feb 1, 2024 - 09:37
Mu gihe habura amasaha make ngo abanyarwanda baba mu mahanga bahurire I Washngton DC muri Leta Zune ubumwe za Amerika muri Rwanda Day, Abasesengura ibya Politiki, baragaragaza ko ari gahunda nziza ku gukundisha abanyarwanda baba mu mahanga igihugu cyabo ndetse no kubereka uruhare bagira muri gahunda zinyuranye z’igihugu.
kwamamaza
Bwa mbere, Rwanda Day yabaye mu mwaka wa 2011 ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuva icyo gihe buri mwaka, iyi gahunda ihuza abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bagahura n’abaturutse mu Rwanda bakagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Kagame Paul bamubaza byinshi mu byo badasobanukiwe ku Rwanda.
Wakwibaza uti iyi gahunda Leta y’u Rwanda yahaye imbaraga zigaragarira buri wese ndetse ikaba igenda irushaho kwitabirwa, ifite uwuhe mumaro?
Sheikh Ahmed Munyezamu, impuguke mu bya politiki, arasesengura, inyungu igihugu gifite muri Rwanda Day.
Ati "Rwanda Day umumaro wayo ukomeye icyambere ni ukubungabunga abanyarwanda aho bari hose kwisi bagahora bazi ibishya bihari banashishikarizwa kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Rwanda Day inareba inshuti z'u Rwanda, abenshi baba bayirimo baba banatumiwemo ni inshuti z'u Rwanda bigatuma abashoramari baza mu gihugu ubukungu bw'u Rwanda bukagenda buzamuka".

Benshi bagaragaza kwishimira iki gikorwa ndetse ibihumbi n’ibihumbi basaba kwitabira nyamara siko bose babihabwa. Ku bagiye bitabira Rwanda Day mu myaka yahise, bavuga ko ari umunsi w’agaciro.
Marie Chantal Uwitonze, ni Umunyarwanda ukorera Umuryango w’Abibumye muri Senegal, ati "nitabiriye Rwanda Day zitandukanye zabereye ku mugabane w'Uburayi, icyambere kigushimisha ni ukubona bakuzaniye u Rwanda aho utuye, mugahura n'abandi banyarwanda ishuti n'abavandimwe ndetse n'abayobozi ariko icy'ingenzi ni akamaro Rwanda Day iba idufitiye nk'abanyarwanda baba mu mahanga, kuba dufite ubuyobozi butwibuka bukanatekereza uburyo twagira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu ntako bisa, turifuza ko Rwanda Day yazajya ibaho kenshi".
Uretse kuganira ku bitabiriye Rwanda Day, mu myaka itandukanye iyi gahunda yagiye iberamo kandi imurikabikorwa aho abashoramari batandukanye bagaragarizwa amahirwe ari mu gushora imari yabo mu Rwanda.
Rwanda Day yaherukaga kuba muri 2019, aho yari yarahagaritswe n’ingaruka z’icyorezo Covid-19. Kuri iyi nshuro, iteganyijwe kubera muri Washington DC, ho muri leta ya Arizona imwe mu zunze ubumwe za Amerika tariki ya 2 n’iya 3 ukwazi kwa 2 uyu mwaka.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


