Afurika n’Isi muri rusange, biri mu mayirabiri akomeye - Minisitiri Amb. Nduhungirehe mu nama ya Tokyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yitabiriye inama mpuzamahanga ya 9 ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika (TICAD9), iri kubera i Yokohama mu Buyapani.

kwamamaza

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, mu cyiciro cyayo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro n’Umutekano: Guharanira Agaciro n’Umutekano bya Muntu.”

Yashimiye amahirwe yahawe yo kuvuga ku ngingo y’amahoro n’umutekano mu gihe u Rwanda rwiyemeje kudatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano mu karere.

Ati: “Afurika n’Isi muri rusange, biri mu mayirabiri akomeye. Ibibazo bihari by’ubukungu, ibya politiki n’ibyerekeye imihindagurikire y’ibihe byagize ingaruka zishishana ku mugabane wacu.”
Yasoje agira ati " Ndashaka gusoza nshimangira ko TICAD itanga urubuga rwihariye ku
guhuriza hamwe gukemura ibyo bibazo, ingaruka zabyo byumvikana ku isi. Kubera ko Afrika igiye kuba moteri ya kuzamuka kw'isi no guhanga udushya mugihe kizaza, ubu igihe cyo gukora kirageze kuri twe".

TICAD yatangijwe mu 1993 na Guverinoma y’u Buyapani, hagamijwe guteza imbere iterambere rya Afurika, amahoro, umutekano binyuze mu kongerera imbaraga umubano n’ubutwererane.

Iyi nama y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa gatatu izarangira kuwa gatanu.

 Aug 21, 2025 - 09:42