Abize iby’icungamari mu by’inyubako barasaba ko hajyaho itegeko ritabagonga, kuko irihari ribangamira umwuga wabo.

Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro ndetse no gushyira mu bikorwa ibijyanye n’amasezerano mu by’ubwubatsi bazwi nka Quantity Surveyors, baravuga ko kuba abakora ibijyanye n’ibyo hari inzego basimbuka bishobora gutanga umusaruro udashimishije. Aba bavuga ko ibyo binagira ingaruka ku bijyanye n’igiciro ndetse n’inyubako ishobora kuba itujuje ibisabwa. aba basaba ko itegeko rihari ribagonga bityo bagasaba ko ryavugururwa

kwamamaza

Kudaha akanya n’agaciro Urwego rwo kugenzura ibiciro n’ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano muby’ubwubatsi bishobora kuba intandaro zo guteza ibyago bya hato na hato, cyane ku nyubako zigezweho mu Rwanda.

Umwe mubize kandi banakora uwo umwuga wo kuba umucungamari mu by’ubwubatsi bizwi nka Quantity Surveying, avuga ko “ muby’ukuri ni umwuga utaramenyekana cyane, kuko n’umuntu utekereza kubaka muriwe ikintu atekereza cya mbere ni umwubatsi, nko kubona inzu ihagaze ariko ntabwo ajya mubyo kubona inzu irangiye. Ni byiza y’uko abanyarwanda bamenya akamaro ka Quantity Surveying mu bw’ubwubatsi.”

Undi yagize ati : “Ikibabaje ni uko n’ibigo bya Leta bitaraduha umwanya ngo dushyire mu bikorwa ibyo twaherewe impamyabumenyi. Kandi usanga mukutaduha umwanya, icyo cyuho kiba kigaragara mu mishinga yaba iy’abantu ku giti cyabo cyangwa n’iya Leta.”

Aba bongeyeho ko “ kuko bigufasha kumenya ngo umushinga wanjye nzawukora gute ? Uzantwara amafaranga angana iki ? cyangwa se ibyo nifuza gukora bizarangira neza uko nabipanze ?”

Rugira Charles ; umuyobozi w’ihuriro r’abacungamari mu by’ubwubatsi mu Rwanda, avuga ko nubwo uyu mwuga ukiri mu ntangiriro, hakenewe ko amategeko awubera imbongamizi yakurwaho bigafasha ababyiga, ababizi n’ababishinzwe.

Yagize ati : “ ni umwuga udahagaze neza kuko….niyo umwana avutse ntabwo yirukanka. Icyo dukeneye ni uko habaho itegeko rifasha, rivuga ko Quantity Survey ari umwuga…nkuko ubona abengenyeri. Dukorana n’abakora igishushanyo mbonera no mu bindi bihugu bimwe ni uko bikora. Nko muri Kenya batangiye bakorana ariko bagera aho bagatandukana. Rero itegeko riracyatugonga.”

Rugira anavuga ko aribwo buvugizi barimo mu nzego zitandukanye za leta kugira ngo barebe uko bakora , kugira ngo n’abiga bazasoze amasomo yabo bagiye gukora nk’abanyamwuga mu gutanga iyo serivise.

Kugeza ubu mu Rwanda, hamaze gusohoka abanyeshuri bize muri kaminuza muri Institute of architects, mu byo gucunga imari mu by’ubwubatsi bagera kuri 350. Muri bo, 170 gusa nibo bari mu kazi mu nzego zigenga, bakifuza ko inzego zibishinzwe zashyiraho itegeko maze mbere yo kubaka inzu ndetse n’ibishushanyo mbonera bikaba byagenzuwe mu buryo bwose kugirango bitazateza ibibazo mu gihe kizaza .

Ni inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 28, 2022 - 11:04