
Abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza barasabwa kugira uruhare mu mutekano
Jun 25, 2024 - 08:19
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku b’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Republika ndetse n’Abadepite bikomeje hirya no hino mu gihugu, Polisi y’igihugu irizeza abantu ko umutekano uhari ariko ikanabasaba bo ubwabo kubigiramo uruhare.
kwamamaza
Mu gihe hirya no hino ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje ku bakandida Perezida n’Abadepite, Polisi y’igihugu irizeza abanyarwanda ko umutekano uhari ariko igasaba buri wese ku bigirimo uruhare.
ACP Boniface Rutikanga umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ati "umutekano urahari umeze neza mu bikorwa byose byo kwiyamamaza, Abapolisi baba bahageze mbere bagafatanya n'abateguye ibirori uburyo abantu bari bwinjire n'uburyo abantu bari buhagarare gusa hari ibyo dusaba abaturage bagomba kwitwararika, nubwo Polisi iba ihari ariko burya umutekano w'ibanze umenywa na nyirawo".
"Ni byiza ko umuntu ugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ababishoboye bitwaza amazi yo kunywa, igihe abantu barimo binjira ntabwo ari byiza kugenda abantu mubyigana ni byiza guhana umwana n'igihe cyo gusohoka si ngombwa ko abantu bose basohokera rimwe abantu bajya basohoka bahanye umwanya".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yibutsa n’abitabira ibi bikorwa byo kwiyamamaza ko umutekano wo mu muhanda ukenewe kuko amategeko y’umuhanda agomba gukomeza kubahirizwa.
Ati "turabibutsa ko amategeko yo mu muhanda akurikizwa nkuko bisanzwe, birareba umuntu ugendera kukinyabiziga ndetse n'utambuka n'amaguru".
Abaturage batandukanye bo bavuga ko umuntu akwiye kugira imyitwarire myiza mu gihe yitabiriye kwamamaza bakirinda gutera akavuyo ahateraniye abantu.
Umwe ati "dukwiye kubyitwaramo neza mu kinyabupfura no mu muco nyarwanda twatojwe, imvugo nyandagazi, ibiganiro bibi, gusebanya, gutukana, kubyigana ibyo ntibikwiye".
Undi ati "mu gikorwa nkiki dukwiye kugira ikinyabupfura ntube uri wamuntu wiyahurisha ibiyobyabwenge".
Undi nawe ati "dukwiye kwirinda kuba wasitaza mugenzi wawe, kuba wabwira mugenzi wawe nabi".
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Republika n’Abadepite bizasozwa tariki 13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora yo ateganijwe tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari mu gihugu na tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari hanze y’igihugu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


