
Abimuwe mu kirwa cyo mu kiyaga cya Burera babangamiwe no kutagira irimbi
Dec 15, 2023 - 09:11
Abaturage bimuwe mu kirwa cyo mu kiyaga cya Burera bagatuzwa mu kagari ka Rurembo, umurenge wa Rugarama, baravuga ko babangaimwe no kuragira irimbi kuko iyo umuntu apfushije yirirwa azerera mu baturage asaba aho gushyingura. Bavuga ko akenshi bahabima cyangwa bakamuca amafaranga y’umurengera. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buruga ko buzi iby’iki kibazo kandi bwamaze kubona ahazashyirwa irimbi, gusa hasigaye kuhishyura.
kwamamaza
Abaturage bimuwe bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wo mu kagari ka Rurembo, mu murenge wa Rugarama, bavuga ko bitewe no kuba muri aka gace batujwemo nta rimbi rusange rihari kandi akaba nta n’ubutaka bahafite bibabereye umuzigo utoroshye.
Bavuga ko iyo umuntu agize ibyago agapfusha yirirwa azerera mu baturage bahasanze babasaba aho bashyingura. Bemeza ko rimwe narimwe bahabima cyangwa se bakabaca amafaranga y’umurengera.
Umwe ati: “ kugira ngo umuntu abe yapfuye muri uyu mudugudu ni ukubanza tukazerera mu nshuti n’abavandimwe bo hirya tubasaba ngo nibadutize irimbi dushyingure umuntu wacu.”
Undi ati: “ twebwe nta rimbi twshyinguramo umuntu wacu uvamo umwuka, nuko abantu ba hano mu Burera, tugashakisha tubasaba kugira ngo tubashe gushyingura, niko bigenda. Iyo wabuze uko wabigenza, ubwo ni ugutuza kuko bibaho ko bakwima ahantu ho gushyingura umuntu wanjye.”
“ ubwo rero hari n’igihe haza ngo nonese twambukiranye umurambo tujye gfushyingira iwacu mu birwa?!”
Aba baturage bavuga mu myaka isaga itandatu bamaze bimuwe mu kirwa bagatuzwa aho hantu, iki kibazo cyo kutagira aho bashyingura ntibahwemye kukigeza ku nzego z’ubuyobozi zikababwira ko kigiye gukemuka bagategereza bagaheba.
Umwe ati: “ batubwiye ko bagiye kudushakira irimbi rusange ryo gushyingura. Baje no gutambagira ariko n’ubundi twarategereje amaso yaheze mu kirere.”
Undi ati: “ twababwiye ko dufite imbogamizi z’irimbi , tubibwira ubuyobozi bw’ibanze n’abandi bayobozi bagenda badusura….”
Icyifuzo cy’aba baturage cy’uko bakeneye irimbi mu gihe bagize ibyago bakareka kujya birirwa bazerera mu baturage basaba aho gushyingura.
Ati: “ turifuza ko baduha irimbi rusange , umuntu wagize ibyago ntagorwe ryo kujya kwirukanka kandi yabuze uwe.”
Nshimiyimana Jean Baptise; umuyobozi wahoze ari uw’agateganyo wungirije w’akarere ka Burera, yari yavuze ko bamaze kurambagiza ubutaka bw’ahazashyira irimbi bakaba barimo gushakisha amafaranga yo kubwishyura.
Ati: “ ubutaka bwabo buri hakurya mu kirwa, turi gushaka uburyo twabona ingengo y’imari. Ahantu twabona ubutaka twarahabonye, turimo kwiyegeranya turi kureba uko twakusanya ingengo y’imari ngo nibura tube dufashe agace gatoya. Icyo nabasaba ni ukwihangana kandi nabo twarabasuye vuba nuko tubiganiraho. Turi kureba ko tubona ingengo y’imari ngo twishyure aho twabonye ubutaka.”
Aba baturage banavuga ko uku kutagira aho bashyingura bituma abantu bagize ibyago birirwa bazererera mu baturage basaba aho bashyingura rimwe na rimwe bakahabima.
Bavuga ko babigereranya no kugira ibyago kabiri. Basaba ubuyobozi kwihutira kubakemurira iki kibazo.
@Bizimana Emmanuel/Isango Star-Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


