
Abikorera barasaba Leta kuborohereza mu gushora imari mu binyanye n'ingufu zisubira
Sep 15, 2025 - 09:05
kwamamaza
Abashoramari, abiga n'abakora mu nzego zijyanye n'ingufu zisubira barasaba Leta kurushaho korohereza abikorera kugirango nabo barusheho kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu binyuze mu kubyaza umusaruro ingufu zisubira. Ibi babitangaje ubwo abakora muri uru rwego basuraga imwe mu mishinga ijyanye n'ingufu zisubira.
Imishinga yasuwe yo mu karere ka Rubavu irimo urugomero rw'amashanyarazi rwa Keya rubyaza amashanyarazi amazi y'umugezi wa Sebeya uzwi ho guteza imyuzure mu bice by'akarere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa Energicotel bugenzura uru rugomero buvuga ko hari ingomero eshatu z'amashanyarazi ku mugezi wa Sebeya zitanga amashanyarazi ku muyoboro mugari w'igihugu.
Urwa Keya rutanga Megawatt 2.2 mugihe ku mwaka rutanga ku muyoboro mugari Kilowatt miliyoni 12.
Uretse kuba babyaza umusaruro amazi y'umugezi wa Sebeya, byanagize uruhare mu kurengera ibidukikije, cyane mu kugabanya imyuzure yaterwaga n'uyu mugezi ndetse n' imyanda woherezaga mu kiyaga cya Kivu.
Eng. Carine Mukashyaka umuyobozi wa Energicotel Plc, avuga ko nubwo bimeze bityo ariko hari imbogamizi bagihura nazo.
Yagize ati:" Umugezi wa Sebeya uri mu biteza imyuzure myinshi, ni n'imwe mu mbogamizi tugira. Ariko ugira n'imicanga myinshi kandi buriya umucanga urya imashini cyane. Icyo twakoze nk'abikorera, ahantu dufatira amazi twahakoze mu buryo umucanga tubasha kuwucayura no mu buryo tubasha guhangana n'uriya mwuzure. Nyine iyo bibaye ngombwa hari igihe dushobora guhagarara gatoya kugira ngo umugezi utaza kugira ibyo wangiza."
Anavuga ko mu gukumira ingaruka zishobora kuvuka, babungabunga imashini mbere y'uko igira ikibazo.
Ahamya ko ingufu zisubira ari ingenzi muu kubaka igihugu ariko nk'abikorera bagihanyanye n'ihindagurika ry'ikirere.
Ati:" Bigendana n'imihindagurikire y'ikirere ariko niyo mpamvu tugira icyitwa Energy mixte: kugira umusaruro uvuye ku ngomero zitandukanye. Iyo ingomero zidahari, izuba riba rihari. Niyo mahirwe yo gukorera muri urwo ruhererekane rw'ingufu ziva ahantu hatandukanye kugira ngo dukomeze tugire umusaruro. Nk'abanyarwanda, dukomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo dukomeze twaguke. N'ubu turimo gushaka izindi ngomero twakoraho, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Muri Kenya, hari urugomero turimo kubaka, ndetse no mu Rwanda turakomeje kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu."
Gukora ingendo-shuri bibafasha kwiyungura ubumenyi
Bamwe mu bakora mu bijyanye n'ingufu zisubira basuye urugomero rwa Keya n'uruganda rwa Shema Power Lake Kivu rukora amashanyarazi muri Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko gukora ingendo shuri bibafasha kwiyungura ubumenyi.
Munyemana Edouard ukora ku bijyanye n'imirasire y'izuba, yagize ati:" Nkatwe dukora mu bijyanye n'imirasire y'izuba tubona ko hari izindi ngufu zisubira ziba zakoreshwa: nk'amazi cyangwa Gaz kugira ngo bibe byatanga umuriro w'amashanyarazi."

Ku ruhande rw'abiga ibijyanye n'ingufu zisubira bavuga ko "iyo twaje kwiga mu nganda nk'izi biradufasha cyane nk'abantu biga ibijyanye n'ingufu zisubira. Tubona uburyo bikorwa, ubibona n'amaso biradufasha kuko bituma ubumenyi twiga mu ishuri tububona."
Izi ndwndo shuri zakozwe ubqwwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ibijyanye n'ingufu zisubira cyiswe "Energy week", aho gifite insanganyamatsiko igira iti "Ingufu zisubira zigamije kugera ku iterambere rirambye"
Abitabiriye uru rugendoshuri baganiriye n'Isango Star bagaragaje ko hakenewe ko Leta yongerera imbaraga n'ubushobozi abikorera kugirango barusheho kugira uruhare mu kubyaza umusaruro ibijyanye n'ingufu zisubira kuko bitaragera ku ntambwe ishimishije.
Umwe yagize ati:" Ikintu cya mbere Leta yakora ni uguha inkunga ku bantu bikorera ku giti cyabo kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo gukomeza gutanga ingufu z'amashanyarazi."
Yongeraho ko ubwo bushobozi burimo guhabwa amahugura ndetse no korohereza abikorera mugihe bashaka kuba abafatanyabikorwa na Leta. Avuga ko hari ubwo abikorera bashaka gukorera mu karere runaka ariko bagatinda guhabwa uburenganzira bwo kuhakorera, bikadindiza ishyirwamubikorwa by'imishinga yabo.
Eng. Mukashyaka Carine nawe yagize ati:" Turasaba Leta gukomeza kuduha amahirwe kuko yayahaye abikorera. Imigezi irahari kandi natwe turahari, bakomeze baduhe amahirwe, dukomeze dutange umusanzu wacu mu kubaka igihugu."
Undi yagize ati:" N'ubundi ibirimo Leta yacu nk'uko ari umubyeyi ariko hagakwiye kujyamo imbaraga cyane, kuko abantu benshi ntabwo bumva ibijyanye n'imbaraga zisubira. Babyumva nk'ibintu bya maji cyangwa bidashoboka. Igomba gushishikariza n'urubyiruko bakabyiga kuko nibo Rwanda rw'ejo."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry'Abikorera mu bijyanye n'ingufu z'amashanyarazi mu Rwanda (EPD), Muhizi Wilson Serge, yavuze ko abikorera bakeneye ubufatanye no kudacika intege kuko u Rwanda rworohereza abashoramari.
Ati:"Abikorera ni ugukomeza tugasenyera umugozi umwe muri byose kuko iyo abantu basenyera umugozi umwe babasha kugera kure cyane. Ikindi cya kabiri ni ukudacika intege, ahubwo abantu bagakomeza kuba positive mubyo bakora byose, ntihabeho ikintu cyo gucika intege. Ahubwo bahore batekereza ko byose bisahoboka iyo abantu bashyize hamwe. Rero amahirwe arahari kandi nicyo kintu natwe tuba dushaka. Kugira ngo tuzane ba rwiyemezamirimo baze baze basange bagenzi babo dufite hano mu Rwanda, barebe uko bashobora gukorana."

MMinisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko iterambere ry'ingufu zisubira zavuye ku gutanga megawatt 110 mu 2014, ubu zikaba zigeze kuri megawatt 467 ku munsi.
Mu 2010, abagerwaho n'ingufu z'amashanyarazi bari 10%, ari ko ubu bageze kuri 86%. Ni mu gihe ingufu zisubira zigeze kuri 56%.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


