Abiga coding baracyazitiwe no kutabona inkunga ku mishinga baba batangije

Abiga amasomo ajyanye no gukora porogaramu z’ikoranabuhanga (Coding) mu Rwanda barasaba ko bakurirwaho inzitizi zirimo ibura ry’ibikoresho bakenera no kubura abatera inkunga imishinga yabo, kugira ngo bashobore kugera ku ntego y’igihugu yo kwimakaza ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abagituye.

kwamamaza

Magingo aya, leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zose z’ubuzima, ndetse kugira ngo ibi bizagerweho yashyize imbaraga mu myigishirize y’amasomo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga (coding) binyuze mu ishuri rya Rwanda Coding Academy.

Bamwe mu biga aya masomo, bavuga ko n’ubwo bagenda bunguka ubumenyi bwinshi bakizitiwe cyane n’ubuke bw’ibikoresho nkenerwa, kutabona inkunga ku mishinga baba batangije n’ibindi, inzitizi basaba ko zavanwa mu nzira kugira ngo bagere aho bifuza.

Umwe ati "imbogamizi dufite nk'utudege tutagira abapirote twebwe nk'abanyeshuri ntabwo twabona ubushobozi bwazo, dukeneye abashoramari bashoramo imari". 

Undi ati "imbogamizi dukunze guhura nazo ni ibikoresho, ni ikibazo cyuko imishinga ishobora kurangirira ahangaha mu marushanwa kuko twabuze abantu baduha amafaranga yo gukomeza kubikoraho". 

Paul Umukunzi, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko izi nzitizi zituruka ku mikoro y’igihugu ariko ko bari kuvuguta umuti.

Ati "rimwe na rimwe hari igihe mu mashuri haba hari imishinga nk'iyi n'ibitekerezo ariko ugasanga bigumye kuba ibitekerezo, turi gushaka gushyiraho ikigega kizajya gitera inkunga bene ibi bitekerezo by'aba bana, bafite ibitekerezo byiza kugirango bihindukemo imishinga yajya mu rwego rwo kuba ubucuruzi igakora igatanga umusaruro, ikigega ntabwo kirajyaho ariko turimo turagitegura uko kizajyaho mu gihe kitarajyaho ariko indi ntambwe ikomeye niyo kuza kumurika iyi mishinga nkuko twayimuritse noneho abashoramari bakareba niba bashora imari muri iyi mishinga".   

Mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyarwanda amasomo nk’aya, binyuze mu ishuri Rwanda Coding Academy, mu Rwanda hamaze gukorwa amarushanwa inshuro ebyiri ahuza abanyeshuri.

Nsengimana Joseph, Minisitiri w’Uburezi, akavuga ko ari inzira nziza iganisha ku ntego ya Guverinoma.

Ati "izi tekinoloji nshya zizafasha cyane cyane kugera ku ntego ya 2050, ni ngombwa niba dushaka ko dutera imbere, ni ngombwa ko amashuri nk'aya tuyagira menshi tukayabyaza umusaruro".  

Ku nshuro ya kabiri, amarushanwa ya Hackaton yasojwe kuri uyu wa gatatu, hahembwa amatsinda atatu yagize imishinga myiza kurusha iyindi, irimo porogaramu zafasha mu bwikorezi, mu burezi ndetse n’ubuhinzi bwihanganira ihindagurika ry’ibihe.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Oct 10, 2024 - 08:39