Abiga amategeko muri kaminuza bari kwigishwa gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko

Abanyeshuri biga ibirebana n’amategeko muri za kaminuza batangiye guhabwa amasomo yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, impuguke mu by’amategeko n’ubutabera zisanga ubu ari bwo buryo bwiza buzafasha gutanga ubutabera buherekejwe n’amahoro kuko mu nkiko ntabwumvikane bubamo ahubwo haboneka uwatsinze n’uwatsinzwe.

kwamamaza

Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni uburyo bwatangijwe mu Rwanda bugamije gutanga ubutabera no kugabanya umubare w’abajyana imanza mu nkiko, ubu buryo kuri ubu bwatangiye no kwigishwa abanyeshuri basanzwe biga amategeko muri kaminuza zitandukanye.

Harrison Mutabazi, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, asobanura impamvu uburyo buri kwigishwa abakiri bato.

Ati "icyambere ni ukugirango ibyerekeye n'ubuhuza nibabyumva bazaba batubereye abambasaderi aho batuye, ejo nibasohoka mu mashuri bakajya gukora bazatubera abambasaderi beza, ubu buryo iyo bumenyekanyishijwe mbere cyane cyane mu banyeshuri bifasha abanyamategeko b'ejo kugirango babwitabire babukoreshe, imbogamizi twagiye duhura nazo nuko twatangiye kubyigisha cyangwa kubimenyekanisha ari uko abantu benshi bavuye ku ntebe y'ishuri abanyamategeko ubu buryo batabuzi bazi ubwo guhangana mu nkiko gusa".   

Prof. Kayihura Muganga Didas, umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ubu buryo bari basanzwe babwigisha bitari bihagije ndetse ngo kuri we asanga bukwiye gukwirakwizwa no mu bandi banyeshuri atari abiga amategeko gusa.

Ati "kuba abantu bakemura ibibazo ariko kandi hari no kubaka amahoro, ikigero tubigishaho ntabwo gihagije ndetse nta nubwo bikwiye kuba ari abanyamategeko gusa babyiga, biramutse byaguwe bikajya no mu bandi biga mu bindi byaba ari akarusho".   

Abanyeshuri biga amategeko nabo bemeza ko ubu buryo bwongewe mu masomo yabo hari icyo buzabafasha.

Umwe ati "bituma tubasha guhuza abanyarwanda cyane cyane aba baba batishoboye badafite amafaranga tukabafasha kubahuza bidaciye mu nzira zo kujya mu nkiko". 

Undi ati "uruhare rwanjye ni ukujya mu buhuza nkajya mfasha abantu gukemura ibibazo byabo batarindiriye kujya mu nkiko". 

Kuba mu Rwanda hasanzwe ikibazo cy’abacamanza badahagije, bigatuma ubucucike bw’imanza burushaho kwiyongera, impuguke mu mategeko zisanga kubongera bitari kuba igisubizo kuko igihugu cyatekereje neza kigashyiraho ubu buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Andrews Kananga, umuyobozi w’urwego rutanga ubwunganizi mu mategeko (LAF) ati "ntabwo igihugu cyakora politike yo kongera abacamanza ni nko kubwira abantu ngo nimwongere amakimbirane, nibyo koko ni bake bakeneye kongerwa kuko iyo urebye umubare w'imanza uriyongera kandi umubare w'abacamanza ntiwiyongera ariko nanone mu rwego rwo kubaka igihugu kigendera ku mategeko ntabwo wabwira abantu ngo mukomeze mugane inkiko tugiye kongera umubare w'abazababuranisha ahubwo turavuga ngo mugabanye amakimbirane".   

Mu mwaka wa 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki y’uburyo bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane hatisunzwe inkiko (Alternative Dispute Resolution: ADR) igamije kugira umuryango wunze ubumwe ntawuhezwa ndetse abawugize (abaturage) bakagira uruhare mu kwicyemurira amakimbirane bagirana.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Oct 17, 2024 - 07:32