Abayobozi barimo ab’inzego zibanze barashinjwa gukemura ibibazo by’abaturage bagendeye ku gitinyiro

Urwego rw’umuvunyi ruragaragaza ko hari bamwe mu bayobozi cyane ab’inzego z’ibanze batajya bakemura ibibazo by’abaturage, cg se banabikemura bagashingira ku gitinyiro cy’umwe hagati y’abagiranye amakimbirane. Abaturage bavuga ko havamo akarengane ka hato na hato ndetse no gutinza kubona ubutabera bwuzuye kuri bamwe. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hakwiye kumenya nyirizina aho icyo kibazo kiri n’abo byabayeho bigakemurwa.

kwamamaza

Raporo yakozwe n’urwego rwa leta rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, iy’urwego rw’umuvunyi yo mu mwaka 2022-2023 yavuye mu ngendo abayobozi b’uru rwego bagirira mu duce dutandukanye tw’igihugu rukemura ibibazo, yagaragaje ko hari ahakiri abayobozi, cyane cyane ab’inzego z’ibanze batinya gukemura ibibazo by’abaturage.

Yerekanye ko biterwa n’uburemere bw’ikibazo cyangwa se hakabamo ukubogama kubw’impamvu zitandukanye ziterwa n’abagiranye ikibazo.

Nirere Madeleine; umuvunyi mukuru, avuga ko ibyo bituma ibyo bibazo bimara igihe kirekire.

Ati: “kuri ayo mahamagara twasanze hari ibibazo bimaze igihe kinini. Ikindi nanone kuri ibyo bibazo bitinda, twasanze hari abadafata imyanzuro, badakemura ibibazo by’abaturage. Ikibazo kikabaho, kandi ari ibibazo bikomeye, ntibabikemure, ugasanga ikibazo kimaze imyaka n’imyaniko.”

“Ikindi twabonye ni uko rimwe na rimwe hazamo ikimenyane, icyenewabo…ibyo twavuga ko biri mu bidindiza…hasi cyane cyane kuko iyo ari nk’umuntu wagombaga gufatira icyemezo, harimo no gutinya kuko hari abantu batinya gufata ibyemezo. Harimo kwanga kwiteranya, harimo no gutinya…aba ari ikibazo mu by’ukuri.”

Bamwe mu baturage bahamirije Isango Star ko hari aho ibyo bikiba. Bavuga ko  bidakwirirye ko ikibazo cy’abantu cyumvikana hashingiye ku mpamvu z’ubusumbane mu bushobozi cyangwa izindi.

Umwe ati: “ bikaba ngombwa yuko urubanza rwawe ruteshwa agaciro. Mu rubanza mugenzi wawe akaba ariwe wumva ko ariwe uri mu kuri, ukuri kukaba ari uko kuko n’ubundi ukuri kwaba ari ukwawe kuko n’ubundi kuko mu mufuka wawe ari hatoya ugasanga bigenze bityo urasinze.”

Undi ati: “ nshobora gutanga amafaranga, ntarabona amafaranga andusha nyine, ugasanga nyine arampohoteye. Ikibazo cyane nta nubwo cyumvikanye kubera amafaranga afite. Urumva nkatwe uri nk’umukene ni za mbogamizi.”

“ ubuse wowe waburana n’umukire ko ubizi! Nawe uri rubanda rugufi, nawe uri umuyobozi ntaho muba muhuriye nyine. Nawe uri umuyobozi ntaho muba muhuriye nyine!, Ashobora kurenganura uriya kuko ari umukire ariko wowe kuko uri umukene ukarengana kabisa!”

“bajya bumva ikibazo cy’abantu bose badahengamiye ku murpngo ngo uriya ninumukire, uriya ni umukene.

Kulio Joseph; ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, yemeza ko ibyo ari ibyo gukurikirana hakarebwa ababikora. Avuga ko  hari abagezweho n’ako karengane bakitabaza inzego zisumbuyeho zikabaha ubutabera bwuzuye.

Ati: “ tukabanza tukareba aho byabaye, tukicara tukabisuzuma tukamenya nicyo natwe twabifatiyeho ingamba. Icyo tuzi ni uko ubutabera mu Rwanda burakora kandi ntawe bubera, n’abaturage badafite amikoro bafite uko bafashwa. Mu nezgo zibanze, ku rwego rw’akarere tuhafite umuntu wakunda kwita Maji ashinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko akabereka ibyo bakora.”

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko bimwe mu bibazo rugezwaho n’abaturage aho ruba rwagiye, rusanga hari ibibazo bimaze igihe kirekire bidakemurwa nyamara byagakemuriwe ku gihe. Ruvuga ko aho ariho hashobora guturuka ibyaha bya ruswa n’akarengane

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jan 22, 2024 - 15:05