Abayobozi 14 bo mu karere ka  Nyabihu batawe muri yombi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yatangarije Isango Star ko abayobozi 14 bo mu Karere ka Nyabihu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi wa Ibuka batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wagenewe gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

kwamamaza

Guverineri Ntibitura yavuze ko abo bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa mbere, nyuma yo gukekwaho imikorere mibi mu gusana amazu 17 mu mirenge irindwi yo muri Nyabihu.

Yagize ati:"Barimo kubabaza rero ibijyanye n'inshingano zabo kubyo bagombaga gukurikirana, ibyaba byarakozwe nabi. Bari kubicukumbura, ariko nyine harimo icyo kibazo cyatumye inzego zibifitiye ububasha zitangira kukubikurikirana."

Mu batawe muri yombi kandi barimo n’abakozi  bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abakuriye Ibuka mu mirenge irindwi ibarizwa mo ayo mazu yagombaga gusanwa, kuko muri uwo mushinga hakoreshejwe community approach.

Ubuyobozi bw'Intara buvuga ko buri wese ari kubazwa ku giti cye, asaba abayobozi gukora inshingano zabo neza, birinda amakosa.

Guverineri Ntibitura yasabye abaturage kutumva lo hari igikuba cyacitse, kuko serivisi basanzwe bahabwa zizakomeza. Ni mu gihe abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Jenda, mu Murenge wa Jenda.

 Oct 7, 2025 - 15:28