Abavuzi gakondo n’amavuriro mu rugamba rwo kurwanya igituntu

Bamwe mu bavuzi gakondo baratungwa agatoki ku kuba ba nyirabayazana ku barwayi b’igituntu batajya kwivuza kuko babagana bazi ko barozwe. Nimugihe 26% by’ abatuye isi bafite indwara y’igituntu ariko bakaba batazwi muri sisiteme z’ubuzima bitewe n’uko batigaragaza. Icyakora  Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kivuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya indwara y’igituntu, abavuzi gakondo bahujwe n’ibigo nderabuzima kugira ngo abarwayi bacyo babagana bajye babohereza kwa muganga kuko igituntu kivurwa kigakira.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’igituntu ku ya 24 Werurwe (03) buri mwaka.

Abavuzi gakondo bagarutsweho kukuba hari abantu bafatwa n’inkorora idakira, bakirukira kuri abo bavuzi bakeka ko barozwe.

Nyirampima Daphrose ni umuvuzi gakondo wo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, wemera ko yakira abarwaye inkorora idakira ku buryo babiri muri bo basuzumwe kwa muganga basanganwa igituntu.

Uyu muvuzi gakondo avuga ko agiye gukebura bagenzi be kwirinda kwihererana umurwayi ugaragaza ibimemyetso b’igituntu ariko bakamubeshya ko bamuvura bikarangira yitabye Imana.

Ati: “ babiri nibo bagaragaweho igituntu. Umwe yagiye kwa muganga noneho ngo bakamuvura bikanga, aravuga ngo ubwo ni amarozi. Njye ni ukubagira inama nti mubanze mujye mu baganga babasuzume. Bakwiye kujya babikora neza kuko burya iyo umutindanye indwara ikamusaga aba ari amakosa.”

“niba ubona uburwayi uteri bumuvure wamwohereza uti ‘genda ujye kwa muganga.”

Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Kayonza bavuga ko bakorana n’abavuzi gakondo bakabashishikariza ko nibajya babona umurwayi ukekwaho ibimenyetso by’igituntu, kujya bahita bamugaragaza agafashwa kujya kwivuriza kwa muganga.

Umwe yagize ati: “turabigisha tukababwira ko kwa muganga ari hafi, mituweli ni ubuntu, mwikomeza kubeshya abaturage, ejo tutazagira impfu nyinshi mu mudugudu wacu.”

Dr Yves Habimana Mucyo; umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo kurwanya igituntu mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko hashyizweho gahunda yo guhuza abavuzi gakondo n’ibigo nderabuzima kugira ngo umurwayi ubagannye ufite inkorora, bajye bamwohereza ku kigo nderabuzima akavurwa kuko igituntu iyo kivuwe gikira.

Ati: “Mu nzego zibanze guhera ku Mudugudu kugera muri serivise zishinzwe ubuzima muri buri karere, habamo guhuriza hamwe abavuzi gakondo ndetse n’amavuriro kugira ngo baganire kubyo buri wese abashije gukora. Ndetse kuko tuzi ko hari abagifite ucyizere, igihe babagezeho ariko bagasanga umurwayi afite ibindi bibazo byari bikwiye kuba byakemurirwa ku ivuriro, babe bamugira inama yo kujya ku ivuriro.”

Raporo y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima OMS yo muri 2024, igaragaza ko U Rwanda rwashoboye kugabanya indwara y’igituntu ku kigero cya 43%, aho rwavuye ku barwayi 96 mu baturage 100,000 bakagera ku barwayi 55 mu baturage 100,000.

Ni mu gihe uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya igituntu mu mwaka wa 2023-2024 ari 31.4%.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 25, 2025 - 08:04