Abatwara abagenzi kuri moto barasabwa kwirinda amakosa ateza impanuka

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara abantu n'ibintu kuri moto kwirinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama (08) 2025, ubwo Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rwakanguriraga abakora uyu mwuga bo mu karere ka Nyanza na Rusizi  ibijyanye n' umutekano wo mu muhanda “Gerayo Amahoro” bugamije kubashishikariza gukora akazi kabo kinyamwuga, bakarangwa n'ikinyabupfura n’isuku, kandi bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Guparika no kunyura ahatemewe, gupakira ibirusha ubushobozi ikinyabiziga, gukora amasaha menshi atuma bananirwa, guteza akavuyo ahabereye impanuka, kutagira ibyangombwa byuzuye no kwirengagiza amande ni amwe mu makosa akunze gukorwa n'abamotari, nk'uko byatangajwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent Habintwari, Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe gukurikirana abatwara abagenzi kuri moto.  Asaba abakora aya makosa kuyahagarika kuko bishobora kubaviramo impanuka.

Yagize ati: “Abamotari mugira uruhare runini mu gutwara abantu, ariko nanone mugomba no kugira uruhare mu kurengera ubuzima. Umurimo mukora ukwiye gukoranwa ubunyamwuga, ikinyabupfura no kurangwa n’isuku kandi mukubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo akazi mukora gakorwe neza, kabashe kabagirira akamaro n'imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”

CSP Habintwari yemeje ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko. Ariko anavuga ko abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi babirengaho nkana, bazajya babihanirwa nk'uko biteganywa n'itegeko.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yashimiye Polisi ku bufatanye, asaba abamotari kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira impanuka n' imikorere myiza kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Naho mu Karere ka Rusizi, Habimana Alfred, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri aka karere, yasabye abamotari kudapfusha ubusa amahirwe, bagaharanira kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi basangiye umuhanda.

Ubukangurambaga Gerayo Amahoro, bukorwa na Polisi kuva muri 2019, bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka.

 Aug 22, 2025 - 13:52