
Abatuye mu mujyi wa Kigali ntibahuza ku ruhare rw'irondo ry'umwuga mu gusigasira umutekano
Aug 12, 2024 - 07:33
Mugihe mu Rwanda hagiyeho irondo ry’umwuga bigizwemo uruhare n’abaturage mu kwicungira umutekano ku rwego rw’umudugudu, hari bamwe mu baturage batabavugaho rumwe, kuko hari abavuga ko aho gucunga umutekano ahubwo aribo bawuhungabanya kuko imyitwarire yabo baba bayikemanga, abandi bakavuga ko akazi kabo bagakora neza kuko bagabanyije ibikorwa by’ubujura byaberaga muri karitsiye.
kwamamaza
Irondo ry’umwuga n'uburyo abaturage bishyiriraho mu kwicungira umutekano ku rwego rw’umudugudu bakunganira inzego z’umutekano bigakorwa kinyamwuga hagamijwe gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe. Muri ibi bashinzwe gukora hari bamwe mubaturage bavuga ko byatanze umusaruro kubera ko byabakijije abajura.
Umwe ati "hari ukuntu twamburwaga telephone ariko aba banyerondo babigenza neza, baba bari gutemberamo".
Undi ati "haba kumanwa haba nijoro abantu baribwaga ariko ubu nta nduru zikivuga, nta muntu ucyamburwa ubona ko umutekano ari wose".
Iyi mikorere y'abanyerondo ku gucunga umutekano w’abaturage n'ibyabo hari abatemeranya na bagenzi babo kuko bavuga ko bafite imikorere mibi inatuma banakekwaho ubujura, bakifuza ko mbere yo gushyirwaho bajya babanza kureba ku myitwarire kandi bakagera n'ahataragera amashanyarazi.
Umwe ati "bamwe muri bo bitwara nabi ugasanga aho kugirango bakore irondo ugasanga barahura n'umuntu wisindiye bakajyaho bagahondagura, bakamusaka ko yaba afite uduceri, ikibabaje nuko babimwambura bashaka kubijyana mungo zabo, akenshi saa kumi n'igice za mugitondo wumva barimo kwitahira kandi ariyo masaha y'ibisambo, ababashyiraho bazajye babanza bashishoze".
Mugihe irondo ry'umwuga rishingiye ku Mudugudu, rigakurikiranwa n'inzego z'ibanze, Emma Claudine Ntirenganya ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali nawe avuga ko batumye u Rwanda rushyirwa mu bihugu bifite umutekano,
Kandi ko abakora akazi k'irondo ry’umwuga abaturage aribo babishyiriraho bagakwiye kuba aribo bakurikirana imikorere yabo.
Ati "irondo ry'umwuga rifite akamaro kanini cyane, kuba u Rwanda rushyirwa mu bihugu usanga bifite umutekano ndetse abagore n'abakobwa nabo ugasanga badatinya kugenda nijoro ni umusaruro w'irondo ry'umwuga turabibashimira gukomeza gufatanya".
"Buri kagari kaba karitoyemo komite mu baturage ubwabo bashinzwe kugenzura iryo rondo ry'umwuga, hatoranywa wa muntu w'inyangamugayo, hatoranywa wa muntu w'igeze gukora indi mirimo n'ibindi bituma afite icyo kinyabupfura kandi azi n'icyo akora kugirango bakomeza kugaragaza ikinyabupfura cyifuzwa bakomeze gukorera abaturage ibyo bakabaye babakorera ibyo batorewe muri rusange".
Uru rwego rw’irondo ry’umwuga rwagiyeho hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nomero 001/07.01 yo kuwa 04/1/2013 mu ngingo ya 14 ivuga inshingano mu mikorere y’irondo, ingingo ya 15 ikanagena irondo n'abariyobora, batoranywa hashingiwe ku bunyangamugayo n'ubushobozi bafite.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


