Abaturage bo mu mujyi wa Kigali barishimira ko batakirembera mu rugo

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko muri iyi myaka 7 ishinze bamaze gusobanukirwa neza akamaro ku bwisungane mu kwivuza, (mutuelle de santé) ubu bakaba batakirembera mu rugo cyangwa ngo babe bahaburira ubuzima.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko mbere mituweli zitaraza byari bigoye kubona ubuvuzi aho mbere baremberaga mu rugo kubera kutabona ubushobozi bwo kwivuza, ariko kuri ubu baragaragaza akamaro k’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ko babona ubuvuzi mu buryo bworoshye.

Mukanyandwi Vestine ati "mituweli itaraza umuntu yararwaraga agahera mu rugo ukaba wajya kugura muri pharmacy utazi indwara ugurira ukaba utasuzumwa neza ariko kuri mituweli uragenda bakagusuzuma bihagije, akamaro ka mituweli ntabwo wapfa upfiriye mu rugo utagiye kwa muganga, iyo uyifite wihutira kujya kwa muganga ariko utayifite ntabwo wahita ujyayo".  

Nshimiyimana David nawe ati "mituweli itaraza kwivuza byari bigoranye cyane, iyo warwazaga umwana ufite itungo mu rugo ukarigurisha kugirango ubashe kuvuza wa mwana ariko aho mituweli yaziye buri muntu wese yivuza bimworoheye".  

Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Kayigana Godfrey, yavuze ko kuri ubu ubwisungane mu kwivuza bwabaye umuco, na cyane ko mbere y’imyaka 7 ishize abaturange batabyumvaga.

Ati "byamaze kuba umuco mbere hari ukubanza kwigisha abaturage kubyumva no mu ibarura rusange ryatweretse ko 93% by'abanyarwanda bakoresha mituweli, serivise z'ubuvuzi zageze kuri benshi ku buryo buhendutse, uruhare runini ni mituweli mu buryo buhendutse kandi  bworoshye, byarushijeho kuzamura ubuzima bw'abaturage, ababyeyi bapfa babyara baragabanutse cyane ubu u Rwanda ruri mu bihugu biri hejuru ku rwego rwa Afurika n'Isi".   

Kuva 2007 icyari kigamijwe ni ubufatanye mukubona ubwishingizi mu kwivuza, ugereranyije mu myaka 5 ishize, ubwitabire bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwari kuri 89% - 92% aho kurubu mw'ibarura rusange 2023-2024 ubwitabire bwageze kuri 93%.

Inkuru ya Mutoniwase Amina / Isango Star Kigali

 Jul 11, 2024 - 09:30