
Abantu bakoresha imirindankuba baragirwa inama na MINEMA
Apr 1, 2025 - 11:24
Mu gihe Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko mu myaka ine ishize, inkuba zishe abantu 287, abarenga 900 zikabatera ubumuga budakira. Hari abavuga ko nta na rimwe babona imirindankuba ishyirwa ahahurira abantu benshi ihindurwa, bityo ko biteye impungenge kuko ushobora kwangirika bigatuma udakora icyo washyiriweho.
kwamamaza
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kugira inama abantu kwitwararika mu bihe by’imvura, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku biza, birimo no gukubitwa n’inkuba, hari abaturage batangazwa no kuba bumva ko hari abakubitwa n’inkuba nyamara aho bari hari imirindankuba, bakibaza uburambe bwayo babishingiye ku kuba imirindankuba itagenzurwa ngo ivugururwe, ibikomeje kubatera impungenge.
Umwe ati "abenshi ntabwo bawuhindura, abawuhindura ni bake, biteye impungenge cyane ahubwo bazarebe uburyo babigenza cyangwa se bawuhe igihe tuvuge ngo niba umara imyaka 5 umare iyo myaka bahite bawukuraho bashyireho uwundi".

Twishime Jean Claude, ashinzwe imenyekanishamakuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko abantu badakwiye kumva ko kuba umurindankuba uhari bihagije, ahubwo ahantu hose hari umurindankuba banyiraho bakwiye kuwungenzura cyane cyane mu bihe by’imvura.
Ati "ntabwo umuntu yavuga ngo bifite igihe gihoraho, umurindankuba ugomba kugenzurwa nk'ibindi bikoresho byose bifite akamaro runaka, ushobora gusanga igice kiri hejuru ari kizima ariko igice cyo mu butaka kitagikora ibyuma birimo byarashaje, uko umuntu agiye gukora isesengura agenzura uburyo umurindankuba ukora akaba yahindura agasimbusa nk'igice cyo mu butaka cyangwa se ibindi.
"inama zitangwa ku muntu ufite umurindankuba nuko mbere yuko tujya mu bihe by'imvura babanza bagapima bakareba niba bya byuma bikiri bizima cyangwa se wa murindankuba we ukiri muzima na nyuma yaho".
MINEMA igaragaza kandi ko mu mwaka ushize gusa, inkuba zishe abantu 81. Ibigaragaza ko ikomeje guhitana abatari bake, ndetse mu nama zitangwa mu kwirinda gukubitwa n’inkuba ari ukwirinda ibikoresho by’amashanyarazi mu bihe by’imvura, kugendagenda hanze mu mvura, kugama munsi y’ibiti n’ibindi.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


