Abaturage barasabwa kurengera ibidukikije mu buryo bubyara inyungu ku batinyutse kubigira umurimo.

Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda yashimiye abanyarwanda intambwe batera mu kurengera ibidukikije, ariko kandi isaba abantu kwihangira umurimo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Nimugihe hari bamwe bashoye imari mu mishinga irengera ibidukikije, bemeza ko ari amahirwe y’umurimo.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uba buri mwaka ku itariki ya 5 Kamena (06), u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe Ibidukikije, hazirikanwa akamaro kabyo, uko bibungabunzwe ndetse n’ingamba zigamije kubirengera.

Dr.Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA; Minisitiri w’Ibidukikije, ashimira abanyarwanda uruhare bagaragaza mu kwita no kurengera ibidukikije.

 Anabasaba kurushaho kubirengera ndetse no kubigeragezamo amahirwe yo guhanga umurimo.

Yagize ati: “icya mbere na mbere dushimira abanyarwanda ni uburyo bitabiriye gushyira mu bikorwa itegeko rirengera ibidukikije ndetse n’uburyo bitabiriye kwanga amashashi ya pulasitike. Ubundi ngira ngo murabizi, aho wagendaga hose wahuraga n’umuntu ufite ishashi ya purasitike irimo ibyo yashatse gutwaramo ariko ubu mwabonyeko abantu biboneye igisubizo.”

“ Ni inzira yo guhanga umurimo, ababinagura bakabikoramo ibindi bikoresho by’ubwubatsi cyangwa se ibindi bikoresho bitandukanye umuntu ashobora gukora.”

Ku rundi ruhande ariko, ushobora kwibaza niba koko kurengera  ibidukikijebyatanga amahirwe y’umurimo! Isango Star yegereye umwe mu babigerageje, maze mu kiganiro gito, ati: “Kurengera ibidukikije bishobora kuba business ndetse ni  na bisiness.”

Undi ati: “ dufata pulasitike tukayisya twarangiza tukavanga na pulasitike noneho tukabishyira mu mashini tukavanamo itafari, amapave cyangwa se amategura.”

Hari n’uvuga ko yakuyemo igikoresho cy’isuku. Yagize ati: “hari pampa ushobora kuborohereza ko bayifura bikabafasha kuzigama amafaranga. cyangwa amafaranga bahora bagura pampa bakayaguramo ikindi kintu.”

“ ikindi zino pampa zikingira ibidukikije.”

Undi ati: “ ibikoresho byakozwe muri pulatike zanaguwe ni ibikoreho biba byujuje ubuziranenge, bihendutse kandi bikaramba.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mbuzamahanga byabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, byitabirwa n’abanyarwanda mu nzego zinyuranye ndetse n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “ Gira Uruhare mu ngamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitike”

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jun 6, 2023 - 07:12