
Abaturage bakwiye kutemerera ababaha serivise mbi
Jan 25, 2024 - 08:47
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abanyarwanda kutemera guhabwa serivise mbi ngo bicecekere ahubwo ko bagomba guharanira guhabwa serivise nziza kuko biri mu ntego z’igihugu cy’u Rwanda.
kwamamaza
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho kuwa Kabiri tariki 23 Mutarama ubwo yatangizaga inama y'igihugu y'umushyikirano ya 19, aho yanenze abatanoza serivise batanga ariko anavuga ko abazihabwa nabo badakwiye guterera agati mu ryinyo ngo bicecekere.
Ati "abatanga serivise mbi ntabwo aribo bafite ikibazo gusa n'abazihabwa mwe mufite ikibazo, abahabwa serivise mbi mukazishyurira mukagenda bwacya ugasubirayo, ntabwo ari wawundi wayiguhaye gusa ufite ikibazo nawe uragifite, kuki bitanozwa byose, utanga serivise kuki atatanga serivise neza?"
Umuhuzabikorwa w’umushinga wakira ibibazo by’abaturage muri Transparency International Rwanda Mme. Odette Mukarukundo avuga ko imitangire ya serivise igaragaza ishusho y’imiyoborere, ariko ko ikibazo kinini gihari ari uko abaturage benshi batarasobanukirwa uburenganzira bwabo.
Ati "imitangire ya serivise igaragaza ishusho y'imiyoborere, hari abataramenya uburenganzira bwabo kuko mu bushakashatsi twabajije abatarahawe serivise bari 13%, tubabaza ese igihe utahawe serivise waba waratanze amakuru ku buyobozi bireba? 39% ntabwo batanga amakuru baraceceka".
Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko ibyo bitagakwiye kuko uretse gusubiza inyuma ababikora binadindiza iterambere ry'igihugu.
Umwe ati "niba umuntu ashobora kukwakira nabi ejo ntabwo wagaruka, umukiriya akeneye serivise nziza kandi yihuse".
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango utari uwa leta urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda utangaza ko ikigero cy’abaturage bishimiye serivise bahabwa bari ku kigero cya 77% mu gihe umwaka ushize bari ku kigero cya 68%.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


