
Abaturage bahangayikishijwe n'ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro mu buryo bukabije
Nov 20, 2024 - 09:10
Nyuma yuko banki nkuru y’u Rwanda BNR igaragaje ko mu mwaka wa 2023-2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe ugeranyije n’idorali ry’Amerika, hari bamwe mu baturage bavuga ko uku guta agaciro kw’amafaranga bitari uyu mwaka gusa kuko amafaranga yari afite agaciro mu myaka yatambutse atariko ubu afite kuko ngo kuri ubu uba ufite amafaranga aringaniye ariko ukabura icyo waguramo bitewe n’uko ibiciro bihagaze ku isoko, aho bavuga ko ibyo bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
kwamamaza
Bikubiye muri raporo igaragaza ibikorwa bya BNR, byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024, aho Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa ubwo yayigezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Ku ya 19 Ugushyingo
Ni ibintu bamwe mu baturage bavuga ko ugutakaza agaciro kw’ifaranga kutariho uyu munsi gusa cyangwa ngo kugereranywe n’idorali ry’abanyamerika ahubwo ryanashingira ku buryo mu myaka yatambutse amafaranga yari afite agaciro bihabanye cyane n’ay’uyu munsi, ndetse ko biteye impungenge.
Umwe ati "niba kera wari ufite ibihumbi bitanu ugahahamo ibintu ujyana mu rugo ugasanga birahagije, kera wabaga wabona inzu y'ibihumbi 20Frw ariko ubu ntayo wabona, iya makeya aba ari ibihumbi 40Frw, ubwo ni iy'icyumba kimwe".
Abaturage bakavuga ko ibi bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage ubukungu n’ibindi bakibaza iherezo ryabyo bakabura igisubizo.
Undi ati "bigira ingaruka cyane kubera ko niba ikiro cy'ibirayi ari 800Frw kandi kukazi ukora ntibakongeje umushahara ni ikibazo, ni ukubaho uko ugategereza ikizakurikiraho".
Gutakaza agaciro kw’ifaranga cyangwa se “Inflation” ni rimwe mu magambo akunze gukoreshwa mu bukungu, aho itakazagaciro ry’ifaranga ryerekana uko ubukungu bwifashe, n’uburyo ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bizamuka. Mu yandi magambo ni “amafaranga menshi agura ibicuruzwa bicye“. Byumvikana ko ifaranga ritakaza imbaraga zo kugura.
Kandi ibi bikabera icyarimwe ku bicuruzwa bitandukanye na serivisi zitandukanye runaka. Ibyo bikagira ingaruka zitandukanye aho rikunze guteza isumbana ry’ibiciro by’abaturage cyane cyane ku baturage bari mu byiciro byo hasi kuko aribo bahababarira cyane .
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


