
Abaturage ba Rwimishinya barasaba ubufasha mu bibazo by’ubutaka baguze ntibukorerwe ihererekanya
May 26, 2025 - 14:36
Hari abaturage bo mu Kagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, bavuga ko abo baguze ubutaka bamwe bitabye Imana, abandi bakaburirwa irengero, none bikaba byaragoranye kubwandikisha ku mazina yabo. Barasaba ubufasha ngo ibi bibazo bikemuke.
kwamamaza
Hari abaturage bo mu Kagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, bavuga ko abo baguze ubutaka bamwe bitabye Imana, abandi bakaburirwa irengero, none bikaba byaragoranye kubwandikisha ku mazina yabo. Barasaba ubufasha ngo ibi bibazo bikemuke.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka buvuga ko ibibazo bijyanye n’ubutaka mu Karere ka Kayonza byahawe amezi ane ngo bikemurwe, cyane cyane ibirebana n’imbibi zidakosowe n'ubutaka butanditse, naho ibindi bigahabwa umurongo.
Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bemeza ko bafite imbogamizi zo kubona ibyangombwa by’ubutaka baguze none abo baguze bakaba barapfuye, abandi bakaburirwa irengero, ku buryo batigeze bakorerwa ihererekanya.
Umwe muri bo yagize ati: "Naguze ubutaka ariko umuntu byanditseho twaramubuze. Njyewe nabuguze nabo yari yarabugurishije ariko uwabuguze sinzi igihe yari yarabuguriye, ariko njye bumaze nk'imyaka 6."
Undi nawe ati: "Naguze ubutaka n'umuntu none yarapfuye, ubu nabuze uko nzabona ibyo byangombwa."
Hari n’uwatanze ubuhamya agira ati: "Naguze ubutaka n'umuntu nuko aranyizeza , arambwira ati 'mpa amafaranga njye kwishyura ahandi nze tujye gukora mutation'. Hashize imyaka 15!"
Aba baturage barasaba ubufasha kugira ngo ibibazo byabo bikemuke, cyane ko bamaze igihe kinini babisiragiraho kandi bafite impungenge ko abo mu miryango y'abo baguze nabo bashobora kububaka.
Umwe ati: "Ndasaba ubufasha bw’uko nabona ibyangombwa by’ubutaka bwanjye naguze n’uwo mukecuru, none akaba yarapfuye."
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, avuga ko mu Karere ka Kayonza hari ibibazo by’ubutaka bigera kuri 90%, birimo ubutaka butanditse, imbibi zidakosowe n’ubutaka butarakorewe ihererekanya.
Yagize ati: "Cyane cyane tugiye kwibanda kuri ibyo bibiri bya mbere: gukosora imbibi ndetse no kwandikisha ubutaka ku batari barabwandikishije, ibyo birakemuka. Ndetse nanone tunahe umurongo uburyo bwo kuganira n’abaturage ku buryo bakemura n’icya gatatu. Cyangwa abatarabashije gukora ihererekanya ry’ubutaka nabo tubahe inzira z’uko bazabikora."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Landesa, Potel Jossam, avuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibi bibazo by’ubutaka, kandi bizakorwa ku buntu, nta kiguzi gisabwa abaturage.
Yagize ati: "Icyo abaturage basabwa ni ukuhaba no kugaragaza imbibi bemeranywaho kuko ubutaka bwanditse hagiye hagaragara ikibazo cy’imbago. Nta kiguzi na kimwe kirimo, umuturage icyo agaragaza ni ukuboneka akagaragaza imbago yemeranywaho na mugenzi we."
Kugeza ubu, mu Karere ka Kayonza habarurwa ibibanza 28,527 bitanditse, aho Umurenge wa Rukara ariwo ufite byinshi bingana na 4,501, byinshi muri byo biherereye mu Kagari ka Rwimishinya.
Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’umuryango Landesa, batangiye gahunda yo gufasha abaturage kwandikisha ubutaka bwabo no gukosora imbibi zitameze neza.
© Djamali Habarurema / Isango Star – Kayonz
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


