
Abategetsi bashyizeho n’Uburusiya barashinja Ukraine kwica abantu ku rugomero rwa Kakhovka.
Jun 8, 2023 - 08:52
Abategetsi bashyizweho n’Uburusiya mu bice bya Ukraine byigaruriwe barashinja Ukraine kwica abantu babiri ku bari ku rugomero rw’amazi rwa Kakhovka ruherereye mu majyepfo ya Ukraine.
kwamamaza
Ibi aba bategetsi babitangaje kur’uyu wa kane, bavuga ko abishwe bageragezaga guhunga uturere twa Ukraine twahuye n’imyuzure yatewe n’isenyuka k’uru rugomero.
Vladimir Saldo; umutegetsi wo mu gace ka Kherson kigaruriwe n’Uburusiya, avuga ko “[Ingabo za Ukraine] zakoze icyaha gikomeye uyu munsi. Barashe amasasu ahantu ho kwimurira abasivili bo muri Gola Pristan. Abantu babiri barapfuye, barimo n'umugore utwite w'imyaka 33”.
Yifashishije urubuga rwa Telegram ati: “Abandi bantu babiri barakomeretse bajyanwa mu bitaro.”
Urugomero rwa Kakhovka rwarashweho bituma rusenyuka biteza imyuzure mu bice bituwe n’abaturage. Imibare yatangajwe ku mugoroba wo ku wa gatatu yagaragazaga ko abarenga 2 000 bimuwe n’impande zombi, yaba Ukraine ndetse n’ibice bya Ukraine byigaruriwe n’uburusiya.
kwamamaza