Kigali: Igishushanyo mbonera nicyo cyitezweho gukemura ikibazo cy’imiturire.

Ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda kiravuga ko mu gihe igishushanyo mbonera cy’imiturire mu mujyi wa Kigali cyakurikizwa neza byakemura ikibazo cy’imiturire muri uyu mu mujyi. Ibi byagarutsweho nyuma yaho imibare ikomeza kugaragaza ko abatuye umujyi wa Kigali barushaho kwiyongera kuburyo hatagize igikorwa imiturire yaho yateza ikibazo gikomeye mu bihe biri imbere.

kwamamaza

Mu mibare igaragazwa n’umuryango w’abibumbye yerekana ko mu mwaka wa 2050, abatuye isi bagera kuri 68% bazaba batuye imijyi. Ni igipimo bagaragaza ko kizaba cyarazamutse ugereranyije nuko bimeze ubu, aho abatuye imijyi bangana na 55% by’abatuye isi.

Mu Rwanda naho imibare yerekana ko  abatuye umujyi wa Kigali bakomeje kwiyongera ndetse ko mu mwaka wa 2050, hafi miliyoni 4 z’abaturage aribo bazaba batuye umujyi wa Kigali.

Icyakora ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, bagaragza ko gahunda bafite ari ugutuza neza abawutuye.

Pudence Rubigisa; umuyobozi w’umujyi wa Kigali, ati: “ibyo dukora ni ukureba abaturage bacu batuye nabi twabatuza neza dute? Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, twarebye uburyo twatuza abaturage b’umujyi heza kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

 Ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda cyerekana ko byibura mu mwaka wa 2032, hazaba hakenewe inzu zo guturamo zisanga ibihumbi 300 ziyongera kuzihari ubu, kugirango abazaba batuye umujyi wa Kigali bazabe batuye neza.

Mu rwego rwo korehereza abatuye uyu mujyi, guverinoma y’ u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka inzu zicirirtse zizafasha abafite amikoro macye gutunga inzu zabo ndetse n’abakondesha bagatura ahatabahenze. Ni gahunda leta yinjijemo n’abafatanya bikorwa batandukanye.

Uwimana Leopord; ushinzwe ishami rishinzwe guteza imbere ubwubatsi bw’amazu aciriritse mu kigo gishinzwe guteza imbere imitutire mu Rwanda, yagize ati:“Kugira ngo abantu babashe kuba batura neza, hirindwa n’ubucucike, akajagari ni uko haba hari gahunda ihamye yo kubatuza ariko ikurikije igishushanyo mbonera ndetse harebwa na babandi b’amikoro makeya kuko aribo usanga bajya mu miturire itameze neza kubera ubushobozi bwabo.”

 Yongeraho ko” kuba rero abashoramari bitabira bizatumka amazu abasha kuboneka, yaba muri iki gihe kirimo kuza hafi cyangwa mu kizaza kera, abantu bakarushaho kugira amazu ahendutse yaba ayo kugura cyangwa ayo gukodesha.”

Uwimana Leopord agaragaza ko kugirango ibi bigerweho kandi bidateje akajagari mu miturire, iyi gahunda igomba kugendana nibyo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigena.

Ati: “Iyo hagiyeho ibishushanyo mbonera ni ibintu biyobora abantu aho imiturire igomba kwerekeza. Bitandukanye n’uko kera byari bimeze, aho abantu bubakaga nta kintu na kimwe bakurikiza ndetse ntacyo bareberaho ari ukurebesha ijisho nuko akavuga ngo wowe ntabwo wemerewe kubaka hano, noneho nawe uti hango ngomba kuhubaka wenda utazi ibihagenewe,ibishushanyo mbonera bizafasha mu kunoza imiturire n’imyubakire.”

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri kugana ku musozo mur’iki gihe, leta yari yiyemeje gushyiraho ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’amazu aciriritse (Affordable Housing Fund) ndetse gitangira gukora mu mwaka w’2019.

Iki kigega gifasha abifuza gutunga inzu zicicirirtse kubona inguzanyo.

@Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Nov 8, 2022 - 14:53