Intambara muri Ukraine: Uburusiya bwashyize iherezo ku masezerano y’ibinyampeke byo muri Ukraine.

kwamamaza

Ibiro bya perezida w'Uburusiya [Kreml] byatangaje ko amasezerano yo kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine arangira mu gicuku cy'iri joro. Ibi byatangajwe kur'uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga (07), icyakora binavuga ko azasubukurwa igihe ibisabwa n'Uburusiya bizaba byuzuye.  

Dmitry Peskov; Umuvugizi wa Kreml,  yabwiye itangazamakuru ko "Amasezerano yo mu nyanja y’umukara ararangira uyu munsi. Igice [cy’amasezerano] kirebana n’Uburusiya nikimara kuba kitunyuze, Uburusiya buzahita busubira mu masezerano y’ibinyampeke".

Nyuma yo kongerwa inshuro nyinshi, aya masezerano agomba kurangira mu gicuku cyo kur'uyu wa mbere 17 Nyakanga(07)  kandi Uburusiya bumaze ibyumweru byinshi busubiramo ko ibisabwa kugira ngo yongerwe bundi bushya bitubahirijwe.

Aya masezerano yasinywe muri Nyakanga (07) 2022 n’Uburusiya na Ukraine , bifashijwemo na Turkey ndetse n'umuryango w'abibumbye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibiribwa ku isi hose, akemerera ibinyampeke byo muri Ukraine koherezwa mu mahanga binyuze mu nyanja y’Umukara [ Black Sea/ Mer Noir] mu mutekano wuzuye nubwo amakimbirane akomeje muri Ukraine.

Inzego zitandukanye zamenyeshejwe icyemezo cy'Uburusiya.

Uburusiya buratekereza ko ibyoherezwa mu mahanga birimo ingano n’ifumbire bibangamiwe n’ubwo bitaba byibasiwe n’ibihano by’iburengerazuba byafashwe mu rwego rwo guhangana n’Uburusiya ku gitero bwagabye kuri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022.

Turkey, Ukraine na ONU yamenyeshejwe icyemezo cy'Uburusiya nk'uko bitabgazwa na Maria Zakharova; umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Yatangarije ibiro ntaramakuru by'igihugu TASS ko "Uburusiya bwamenyesheje ku mugaragaro impande za Turkey na Ukraine, ndetse n'ubunyamabanga bw'Umuryango w'Abibumbye, ko butemera ko amasezerano yongerwa."

Uburusiya bwari bumaze amezi menshi buseta ibirenge igihe cyo kuvugurura aya masezerano, bukagaragaza ibyo bunenga, nubwo Perezida wa Turkey, Erdogan, yakomeje kuvuga ko yizeye ko azongerwa.

Kuri Leta ya Moscou, ubu nibwo bugomba guha uburenganzira bwo gutambutsa amato y’Uburusiya n’ifumbire mvaruganda binyuze ku byambu, kugira ngo bishoboke kwishingira imizigo cyangwa no kongera guhuza gahunda ya banki SWIFT Rosselkohzbank, Banki y’ubuhinzi y’Uburusiya.

Ibyo Dmitry Peskov yabitangaje nyuma y’amasaha make igitero cy’indege zitagira abapilote byavuzwe ko ari izo muri Ukraine cyibasiye ikiraro gikomeye gihuza Uburusiya n’igice cya Criméa bwiyometseho muri 2014, gihitana abasivili babiri.

Ariko Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya [Kreml] yavuze ko icyemezo cyo kutongera amasezerano ndetse n’igitero bidafitanye isano, avuga ko na mbere y’iki gitero, cyari icyifuzo cya Perezida Putin.

 Jul 17, 2023 - 16:00