
Abasirikare bashya basabwe kuzarangwa n’ikinyabupfura
Apr 16, 2024 - 06:00
Mu muhango wo kwakira no kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Abasirikare bashya bahawe ipeti rya sous-lieutenant, Perezida Kagame yabashimiye umurava n’urukundo bafitiye igihugu, abasaba kuzarinda igihugu bimazeyo ndetse no kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.
kwamamaza
Kuri uyu wa mbere, Perezida w’ u Rwanda akaba n’Umugaba w'ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yahaye ipeti rya sous-lieutenant abasirikare 624, nyuma yo kurangiza amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Brig. Gen. Franco Rutagengwa, Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako, arashima umusanzu w’inzego zinyuranye mu gutuma amasomo ashoboka, ndetse n’intambwe igihugu cyateye mu kugira iri shuri mpuzamahanga.
Ati "tubashimiye gahunda nziza mwatangije y'isangizabumenyi mu bya gisirikare hagati y'abarimu bigisha abenda kuba ba Ofisiye b'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba mu gihe cya vuba turatangira no kwakira abanyeshuri bava mu bihugu by'inshuti".
Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’ u Rwanda akaba n’Umugaba w'ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye umuhate w’aba basirikare bashya, ndetse abibutsa ko hari inshingano zibategereje, gusa abasaba kurangwa n’ikinyabupfura muri byose.

Ati "ntabwo mukora ibyo mwigishijwe gusa mukora n'iby'umutima n'ubwenge bwanyu bibabwira, kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, ugapfira ukuri, ugapfira agaciro ubuzima bwawe bukwiriye kuba ubuha, ukuzanyeho ibyo kenshi akicuza icyatumye abikora nizo ngabo z'igihugu cy'u Rwanda, nicyo mwebwe muri muri izi ngabo n'abandi mukomokamo bakwiriye ku babafite uwo mutima, ubazanaho intambara akabyicuza".
Yakomeje agira ati "ndagirango mbifurize ubuzima bwiza, muzakomeze kugira ikinyabupfura kiranga ingabo zacu, ingabo z'igihugu RDF".
Aba basirikare 624 basoje amasomo yabo, barimo abakobwa 51. Bagizwe kandi n’Abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’Abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.

Ni mu gihe hari bagenzi babo 25 batabashije kuyasoza biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’ubuzima, kunanirwa amasomo n’imyitwarire idahwitse.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


