Abasaba gatanya bashaka imitungo bari gushakirwa umuti

Nyuma yaho Inteko Ishinga Amategeko itangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rivuga ko abashakanye batagabanywa imitungo yabo mu buryo bungana, igihe bahisemo gutandukana hatarashira imyaka itanu babana, ryitezweho guhindura imitangire ya gatanya mu buryo bwo guca intege abajya mu rushako bagamije gushaka imitungo y’abo bashyingiranywe. Hari abavuga ko imyaka itanu iri muri uyu mushinga w’itegeko yaba ari micye gusa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ari nayo yawutanze, ivuga ko iyo myaka utayimara wicaye gusa ahubwo hari icyo waba uri gukora nacyo cyunganira urugo.

kwamamaza

Nyuma yaho bigaragaye ko hari abantu bashyingiranwa bakurikiye imitungo y’abo bashakanye, Inteko ishinga amategeko yashyikirijwe umushinga w’itegeko ryitezweho guhindura imitangire ya gatanya mu buryo bwo guca intege abashyingiranwaga bakurikiye imitungo.  

Dr. Uwamariya Valentine Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, asobanura iby’uyu mushinga yagize ati "hari ikibazo cyagaragaye mu nkiko cyuko hari abashyingirwa nyuma y'igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana imitungo, mu gukemura iki kibazo uyu mushinga uraha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo ku buryo bungana igihe abasaba ubutane bari barashyingiranywe mu buryo bw'ivangamutungo rusange cyangwa se uburyo bw'ivangamutungo muhahano ndetse no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y'imyaka 5".       

Abaturage baganiriye na Isango Star bavuga icyo batekereza kuri uyu mushinga w’iri tegeko nuko babona abashakana bakurikiye imitungo.

Umwe ati "hari umwana nzi byabayeho yamusanganye butiki, bataramara n'icyumweru atangira kumwiyenzaho baratandukana baragabana ya butiki bacamo kabiri".

Undi ati "iryo tegeko ryaba ari ryiza rwose, ryaba rije korohereza abantu benshi kuko hari abagabo benshi babigenderamo". 

Asubiza kubibaza niba imyaka 5 atari micye, ubwo yari mu kiganiro “Urubuga rw’itangazamakuru” Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko muri iyo myaka utakicara utegereje gatanya gusa kuko hari icyo waba ukora cyunganira urugo.

Ati "ubashije kwihambira imyaka itanu hari icyo yakora cyakunganira urugo ntabwo wakicara gusa utegereje ya mitungo muri iyo myaka 5 niyo mpamvu umucamanza ahabwa uburenganzira bwo gusesengura akareba niba atari ikibazo cy'imitungo". 

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwagaragaje ko muri 2019, gatanya zazamutse zikagera kuri 20.9% ku bantu bamaze igihe kitarenze imyaka 4 babana, mu gihe byari ku kigero cya 35.7% kubamaze hagati y’imyaka 5 na 7 babana.

Mu mwaka wa 2022/2023, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu ibihumbi 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 26, 2024 - 09:44