Abarumwa n’inzoka barasabwa kwirinda ingaruka, bakayoboka kwa muganga.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda, RBC, kirasaba abantu kwihutira kujya kwa muganga igihe barumwe n’inzoka kugira ngo bahabwe ubuvuzi. Iki kigo kivuga ko hari abajya mu bavuzi gakondo bazwi nk’abagombozi.

kwamamaza

Ku rundi ruhande, hari abarumwe n’inzoka bavuga ko batari bazi ko kwa muganga bavura umuntu warumwe n’inzoka ari nayo mpamvu bahitaha bitabaza abagombozi, RBC ivuga badatanga ubuvuzi bwuzuye.

Mu ntara y’Iburasirazuba niho hari umubare munini w’abantu barumwa n’inzoka nk’uko bigaragazwa n’imibare yakusanyijwe guhera mu 2019, igashyirwa ahagaragara muri Gicurasi (05) 2022.

Icyo gihe, imibare yerekanye ko abarumwe n’inzoka bo mu karere ka Bugesera ari 766, Nyagatare bakaba 413,Kirehe ni 293,muri Kayonza ziruma abantu 277 ndetse na Ngoma zarumye abantu 180.

Iyo uganiriye n’abo zarumye abenshi bakubwira ko zabarumye barimo guhinga nyuma yo gushyira intoki mu byatsi.

Bamwe muribo batuye mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, mwe yagize ati: “Narahingaga nuko nkoze ibyatsi mbikorakora iba inkubise ku rutoki. Yariri mu gishinga cy’amabuye noneho numva mbese sinzi ibintu bingiye mu mutwe. Noneho ndirukanka, nibutse kuza kuyica mpageze nsanga iragiye!”

Undi ati: “njyewe yandiye mbagara amasaka! Narabagaraga nuko nyikoramo, ntayiteguye noneho numva ubushagarira buranyuriye! Iyo uyitanze kuyibona urayica noneho nawe iyo igutanze irakuruma.”

Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama bahuriza ku kuba batarigeze bajya kwa muganga ubwo barumwaga n’inzoka, kuko batari bazi ko kwa muganga babavura.

Bavuga ko ahubwo bayobotse iy’abagombozi bakabaha imiti baroroherwa, ariko Baraka bagifite ingaruka z’uko kurumwa n’inzoka kuko bamwe hari igihe aho zabarumye habarya.

Umwe yagize ati: “ ntabwo nagiye kwa muganga, nagiye mu bagombozi nuko bampa imiti mbona ndorohewe. Ariko ubu hari ikibazo njya ngira, nk’ubu iyo nshatse gukora imirimo, njya kumva, nkumva intoki zimwe ziragagaye, mbese iki gihande cyose cy’uruhande rumwe.”

Undi ati: “ hari igihe mfata nk’icyumweru sinongere gukora kubera ko buba bwashibutse!”

Nshimiyimana Ladislas; ushinzwe ubushakashatsiku ndwara zititaweho uko bikwiye mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC ,avuga ko uwarumwe n’inzoka iyo atihutiye kujya kwa muganga ashobora kwitaba Imana cyangwa bikamusigira ubumuga bitewe n’ubushagarira bwayo.

Asaba abantu kutajya mu bagombozi igihe baba barumwe n’inzoka, ahubwo bakihutira kujya kwa muganga kuko bahabwa ubuvuzi kandi bagakira.

Ati: “ni ibintu biba bisaba ngo umuntu yivuze byihuse, abone ubutabazi byihuse kuko uba ufite ibyago byinshi kuburyo uba ushobora gutakaza ubuzima. Niyo utabutakaza, watindamo gake ugasanga bibaye ngombwa ko ushobora gusigarana ubumuga.”

“ Ubumara bwazo bukora bitandukanye kuko hari ubushobora kugenda bukangiza urugingo noneho rukagenda rusa n’urubora kuburyo bashobora kuba baruca…. ubuvuzi burahari ahubwo turasaba abantu kuba bajya bajya kwa muganga vuba vuba, ntabyo gutegereza ngo inzoka yandumye nzajyayo ejo kubera ko biba biremereye. Ni ukuvuga ngo iyo ikurumye uba uri hagati y’ubuzima n’urupfu.”

RBC isaba abantu kudasagararira inzoka aho bazibonye,gukangurira abana kwirinda gushora intoki mu myobo ndetse no kwirinda gukinira mu mashyamba. Abakuru kandi bakanirinda gushora intoki mu byatsi batabanje kureba,  igihe bari guhinga.

Abantu kandi bashishikarizwa gukuraho ibihuru biri hafi y’urugo,kugira isuku mu nzu ndetse no gupfundikira amasafuriya kuko inzoka zinjira mu nzu zije gushaka ibiryo zikaba zaruma umuntu.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba bw’u Rwanda.

 Mar 24, 2023 - 15:23