Abarokotse Jenoside batujwe mu nzu bahawe na Leta barasaba ibyangombwa byazo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu w’iterambere mu murenge wa Mageragere, barishimira ko bafashijwe kwikura mu bwigunge bwo kutagira aho kuba ariko ngo bafite impungenge zo kuba badafite ibyangombwa by’izo nzu batujwemo kandi bazimazemo imyaka 10.

kwamamaza

Ni Umudugudu w’iterambere wubakiwemo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uherereye mu kagari ka Nyarurenzi, mu murenge wa Mageragere, aho bavuga ko batewe impungenge no kuba batagira ibyangombwa by’izi nzu batujwemo kandi bazimazemo imyaka 10, ibituma n’izangiritse ngo batazisana kuko batarumva ko ari izabo koko.

Umwe ati "dufite impungenge kuko niba nk'umubyeyi aguhaye akavuga ati genda utuze uhumeke neza yagombye kuguha rwose akaguha aguhaye, ushobora kubyuka mu gitondo ukavuga uti aha hantu nubwo nahahawe ni iwanjye koko? buri wese afite iyo mpungenge".   

Undi ati "burya iyo ufite inzu ufite n'icyangombwa cyayo uba wumva ko ari iyawe, ariko iyo uyifite udafite icyangombwa ntabwo ushobora gutekereza ko ari iyawe isaha n'isaha bashobora no kuvuga bati inzu si iyawe ni iya Leta kandi koko nibyo, ntawe utwirukana ariko nta burenganzira uba uyifiteho".   

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ari nako uyu mudugudu w’iterambere uherereyemo, buvuga ko ntawe ushobora gukenera gusana izi nzu ngo abyangirwe, gusa ngo kubufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hari kurebwa uko hashyirwaho amabwiriza mashya yatuma haboneka ibyangombwa by’izi nyubako bigahabwa abazituyemo.

Madam Nshutiraguma Esperance umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge ati "amazu bubakiwe ntabwo bashobora gukenera gusana ngo babangire cyane cyane ko ni amazu aba yubatswe ku bufatanye bw'akarere hari ayo MINUBUMWE iba yashyizeho inkunga, hari nabo bubakiwe n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku birebana n'ibyangombwa byo kubaka ku mazu dutuzamo abaturage MINALOC irimo iragena uburyo amabwiriza mashya yo kugirango ibyangombwa bibe byaboneka, ntawe ubuzwa gusana, iyo hari ukeneye gusanirwa asaba uruhushya akabimenyesha ubuyobozi, turasaba kugirango ibikorwaremezo bahabwa babifate neza".      

Uyu mudugudu w’iterambere uherereye mu kagari ka Nyarurenzi, mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, watujwemo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igera kuri 75 hakabamo n’ab’intwaza bagera kuri 13.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 7, 2024 - 08:08