Kwibuka31: Abarokokeye ku Muhima baranenga inzego z'ubuyobozi n'amadini z'abatereranye ubwo bahigwaga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bashimira ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka 1994, bakavuga ko arizo bakesha ubuzima no kubaho kuko inzego z’ubuyobozi iza politike n’izindi zabafashaga kuyobora icyo gihe zari zabatereranye ubwo bahigwaga ngo bicwe.

kwamamaza

Kuri uyu wa 2 nibwo ubuyobozi mu zego zitandukanye z’igihugu zifatanyije n’inshuti n’imiryango z’abatuye mu murenge wa Muhima kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Batangiye bashyira indabo ku rukuta rw’urwibutso rwanditseho amazina arenga 900 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ahahoze ari Rugenge, Sainte Famille, Sainte Paul, Cela no mu nkengero zaho.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, avuga ko bifite igisobanuro gikomeye kwibukira aho.

Ati "uyu munsi twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ntawe utazi uruhare rukomeye Abasenyeri, Abapadiri, Ababikira, Abapasiteri n'abayoboke b'andi madini hafi ya yose bagize mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba twibukira kuri Kiliziya bifite igisobanuro gikomeye, mu 1994 abanyarwanda b'abakirisitu bageraga kuri 90% , bivuga ko 10% atariryo ryonyine ryishe miliyoni y'Abatutsi irenga kandi bakabikorana ubugome ndengakamere,ahubwo 90% bari mu bishe Abatutsi benshi".           

Umwe mu barokokeye aha, Karangwa Jean Marie Vianney, avuga abarokotse bose muri ako gace ndetse n’ahandi bashimira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zagize uruhare rukomeye zigahagarika Jenoside, akavuga ko arizo abarokotse bakesha ubuzima no kubaho.

Ati "iyo tutagira Inkotanyi nta numwe wari kuba ariho, ndashimira ingabo z'Inkotanyi n'umugaba wazo Perezida wa Repubulika barwanye baturwanira bashaka kuturokora, tugeze muri zone y'Inkotanyi bakatujyana i Kabuga nibwo twongeye kubaho, nibwo twongeye kubona ubuzima".    

Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko kuba inzego z’ubuyobozi, iz’amadini n’iza politike zaratereranye u Rwanda n’abanyarwanda icyo gihe, ariko uyu munsi ishusho ihari ikaba idasa n’iy’icyo gihe byerekana ko u Rwanda rufite aho ruva n’aho rugana kandi rurangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza.

Yagize ati: "Aha hantu twahuriye twibuka, imbere ya Kiliziya ya Ste. Famille, hafite umwihariko. Hagaragaza uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umututsi nta hantu yari kwihisha… Ubwicanyi bwakorwaga ku bufatanye n'abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abayobozi b'amadini… Bose bari bahuje imbaraga kugira ngo barimbure Abatutsi".

Yakomeje agira ati "mu myaka 31 ubuyobozi bwiza dufite burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwubatse igihugu, bwubaka umujyi wa Kigali buwugeza kuri imwe mu mijyi muri Afurika igendwa cyane kandi itekanye, icyo ni igihamya ko ubuzima bushoboka". 

Umurenge wa Muhima ubarizwamo Paruwasi ya Sainte Famille, uvuga ko amazina 912 yanditswe ku ibuye ry’Urwibutso atari yo yonyine y’abiciwe kuri iyo Kiliziya ugereranyije n’umubare munini w’abari bahahungiye bataramenyekana. Aho usaba ko abazi amakuru y’aho abishwe bajugunywe bayatanga bagashyingurwa mu cyubahiro nk’abandi bamaze gushyingurwa kugeza ubu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 23, 2025 - 07:47