
Abarimu mu mashuri yigenga barasaba kuringaniza inyungu ku nguzanyo na bagenzi babo mu Mwalimu SACCO
Jan 10, 2025 - 08:51
Nubwo koperative yo kuzigama no kugurizanya yashyiriweho Abarimu ya Mwalimu SACCO ikomeje guteza imbere abakora uwo mwuga hari bamwe mu barimu bigisha mu bigo byigenga basaba ko inyungu ku nguzanyo bahabwa yaringanizwa n’iy'aba leta kuko birutanwa nyamara bose bakora akazi kamwe.
kwamamaza
Abanyamuryango ba koperative Umwalimu SACCO bavuga ko bakomeje gutera imbere umunsi k’umunsi babikesha iyi koperative bashyiriweho yo kubitsa no kugurizanya bitandukanye nuko bari bameze itaraza.
Nubwo bimeze bityo ariko abarimu bigisha mu bigo byigenga bavuga ko hakirimo ikibazo mu bijyanye n’inyungu ku nguzanyo kuko batanganya na bagenzi babo bo mu mashuri ya leta, bagasaba ko yaringanizwa ikanganywa kuko nabo ari abanyamuryango nka bagenzi babo.
Umwe ati "ubundi Umwalimu SACCO ikorana n'abarimu bose baba aba leta n'abigenga ariko usanga abarimu bo mu bigo by'igenga basa nkaho bashyiriweho inyungu ihanitse kurusha aba leta, twe duhora twibaza tuti ko twese turi abanyamuryango kandi tukaba twese dutanga umugabane shingiro ungana kubera iki abarimu ba leta bo babaha inguzanyo ku giciro gitoya twe bakaduha inguzanyo ku giciro kinini, icyifuzo dufite nuko natwe twaringanira twese tugafatwa nk'abanyamuryango b'Umwalimu SACCO".
Umuyobozi mukuru w'Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko impamvu inyungu ku nguzanyo irutanwa ari nkunganire leta yashyiriyeho abo mu mashuri yayo igera kuri miliyari 30Frw.
Ati "dukoresha uburyo butandukanye bwo kugenda bose tubageraho ahubwo ikibazo nibaza ko bafite nuko hari uburyo inyungu dushyira ku barimu ba leta itandukanye niyo dushyira ku barimu bo mu bigo by'igenga, ni ambwiriza yasohotse muri 2012 yafashweho icyemezo kuko Umwalimu SACCO utangira abanyamuryango bose bahabwaga kuri 14% ariko aho leta ishyiriyemo inkunga ku barimu ba leta ingana na miliyari 30Frw, hasohoka ibwiriza rivuga ko abo barimu ba leta kugirango bakomeze koroherezwa kubona inguzanyo zibafasha kwiteza imbere bakunganira umushahara wabo, ibyo nibyo byakomeje gukurikizwa".
Akomeza asaba abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa nabo kunganira iyi koperative kugirango irusheho guha serivise nziza abanyamuryango bayo bose.
Ati "nasaba ko izindi nzego zizadufasha ariko ntabwo twahita tuvuga ngo aka kanya nabo bahite bajya kuri 11%, dukomeza gushaka uburyo bwose ariko gahunda yo kuba twagabanura ntabwo turabasha kuyibona dukurikije ubusabe ariko twajya ku isoko gushaka amafaranga yunganira ayo tuba twabonye ugasanga biraduhenze cyane ku buryo tutayatanga ku giciro kiri munsi".
Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe muri 2006 ariko itangira gutanga inguzanyo muri 2008, aho kugeza uyu munsi ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 155, ikabarirwa umutungo wa miliyari zirenga 193Frw.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


