Abarimu barasaba guhindurirwa ubwoko bw'ingwa bagenerwa

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye uruhare rwa Mwarimu mu iterambere ry’igihugu no gutoza indagagaciro abana b’igihugu ndetse ibizeza gukemura zimwe mu nzitizi zikigaragara muri uwo mwuga. Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihirijwe mu mujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu.

kwamamaza

Ni umunsi mpuzamahanga wizihirijwe mu mirenge yose y’igihugu ariko ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Ntare Arena conference i Rusororo, iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye uruhare Mwarimu akomeje kugira muri sosiyete abamo ndetse akanabifatanya mu kurera abana b’igihugu kandi bujuje indagagaciro zose.

Ati "nka Guverinoma y'u Rwanda twongeye gushimira Abarimu mwese ubwitange mukorana umurimo wanyu ndetse n'umurava mukomeza kugaragaza mu guharanira ko abana bacu babona uburezi bufite ireme kandi turashima cyane umusanzu wanyu utagarukira ku gutanga ubumenyi gusa kubera ko muri n'abatoza beza b'indangagaciro ku bana bacu, ikindi nongera gushima ni uruhare mukomeza kugira amajyambere yandi atari ukwigisha gusa iyo mugeze mu miryango, aho tugenda tubona batubwira ko abarimu aho mutuye muhinduka umusemburo w'amajyambere". 

Nubwo bimeze bityo ariko hari zimwe mu nzitizi Abarimu bagaragaza nk’aho bavuga ko ikibazo cy’ingwa bakoresha zitujuje ubuziranenge gikomeje kuba imbogamizi kuko ngo zibangamira imyanya y’ubuhumekero ndetse ko zishobora no kubatera indwara z’ubuhumekero ngo dore ko atari ubwa mbere kigarukwaho.

Umwe ati "ikibazo cy'ingwa zitangwa na Minisiteri ni ingwa zivunguka cyane zikagira utuvungukira twinshi kandi si ingwa ifata ku kibahu uko uyifuza ahubwo iyo uyandikishije isa nkaho inyerera nyamara hari izindi ngwa nziza wakandikisha igafata kandi ubuvungukira bukaba buke". 

Kuri icyo kibazo ubwe Hon. Prof Nsengimana Joseph, Minisitiri w’uburezi yijeje aba barezi kwikurikiranira iki kibazo kigakemuka ngo dore ko atari ubwambere kigaragajwe.

Ni umunsi usanze hashize imyaka igera kuri ibiri abarimu bazamuriwe umushahara aho mu mashuri abanza umushahara wa Mwarimu wongereweho 88% naho mu yisumbuye wongerwaho 40%. Aho bavuga ko byahinduye imibereho yabo n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Muri uyu mwaka umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi".

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Dec 14, 2024 - 08:31