Abarangije amasomo muri UR, barasabwa kutiyandarika kuko batezweho byinshi

Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr. Édouard Ngirente, yasabye abarangiza amashuri makuru na za kaminuza kwirinda kwiyandarika kuko igihugu kibatezeho byinshi birimo gushyira mu bikorwa ibyo bize, biteza imbere n'igihugu cyababyaye hagamijwe impinduka nziza z'amajyambere.

kwamamaza

Ibirori byo gushyikiriza impamyabumenyi abarangije amasomo muri kaminuza y'u Rwanda mu cyiciro cya 10, byaranzwe n'ibyishimo byagaragarijwe mu karasisi, no mu mbyino zitandukanye ndetse ba nyiri ubwite bavuga ko basazwe n'ibyishimo ku bw'igihe bamaze baharanira kubigeraho, banagaragaza n'intumbero zabo ku isoko ry'umurimo.

Umwe ati "ndumva nishimye cyane, ni ibintu by'ingenzi kuko ntabwo byari byoroshye kwiga cyane, amajoro kutaryama, kudasinzira".  

Undi ati "ndumva nezerewe kuko kwiga biravuna ariko hamwe n'umuhate umuntu yagiye ashyiramo, ubufatanye bw'abarimu, inkunga y'ababyeyi byatumye tubasha kugera kuri uru rugero rwiza".   

Minisitiri w'Intebe Dr. Édouard Ngirente wari umushyitsi mukuru, yashimye uruhare rw'ababyeyi, kaminuza y'u Rwanda, n'abakozi bayo, mu burezi bw' u Rwanda. Yavuze ko amavugurura yakozwe muri iyi kaminuza ari gutanga umusaruro mu ireme ry'uburezi, asaba abarangije amasomo yabo kurangwa no gukunda igihugu, birinda kwiyandarika.

Ati "Guverinoma ibatezeho umusaruro ukomeye mu gukomeza guteza imbere u Rwanda kandi turabifuriza ishya n'ihirwe mu buzima bwo hanze y'ishuri no mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyacu, ubutumwa twabagezaho ndetse n'urubyiruko muri rusange, ni ukwitwara neza mugakunda iguhugu, mugakorera igihugu kandi mukirinda kwiyandarika, mugakora kuburyo ibyo mukoze bitanga umusaruro, ari umusaruro ku nyungu zanyu bwite, ari umusaruro ku miryango yanyu, ari umusaruro ku gihugu, turabamenyesha ko igihugu cyanyu kibatezeho byinshi mu kugiteza imbere no mu mpinduka nziza z'amajyambere".       

Izi mpanuro bahawe na Minisitiri w'Intebe, abashyikirijwe impamyabumenyi, bagaragaje ko bazazishyira mu bikorwa bashingiye ku bumenyi bahawe.

Umwe ati "Minisitiri w'intebe turamushimira cyane nk'umubyeyi, impanuro yaduhaye tuzazikurikiza kandi tuzaba intangarugero".  

Undi ati "impanuro Minisitiri w'intebe yaduhaye, yatubwiye ikintu gikomeye ko igihugu kitwitezeho byinshi, natwe kuba ibyo twakoraga n'ubumenyi byiyongereye natwe tuzakomeza gukorera igihugu cyacu".   

Abo kaminuza y'u Rwanda yashyikirije impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 10, ni 8,068 barimo 126 bo mu bihugu 24 ku mugabane wa Afurika biganye nabo, mu makoleji 6 agize kaminuza y'u Rwanda, ab'igitsina gabo ni 4959 mu gihe abagore ari 3,109. Abahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri ni 6,657, abandi 946 bahabwa iz'icyiciro cya 3 (Masters).

Inkuru ya Rukundo Emmanuel/ Isango Star Huye

 Oct 26, 2024 - 07:03