Abanyarwanda basabwe kwifashisha ikoranabuhanga mu kunyomoza abahakana n'abapfoya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda Francois Xavier, arasaba abaturage kwifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye banyomoza abazikoresha bahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko biyongera muri ibi bihe u Rwanda rugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga nabaturage bumurenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana

kwamamaza

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gatatu [ Werurwe (03)] mu murenge wa Mwulire wo mu karere ka Rwamagana, wakozwe bitegura icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha hasukuwe umuhanda ugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ndetse hanasukurwa n'urwibutso.

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda Francois Xavier, yavuze ko umunyarwanda mwiza akunda igihugu byaba ngombwa akakitangira. Yasabye abatuye aka karere n'abanyarwanda muri rusange, kwifashisha imbuga nkoranyambaga banyomoza abagoreka amateka y'igihugu, bagahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: "umunyarwanda nyawe ni ukunda igihugu, akagikorera, byanarenga akacyitangira nkuko hari abanyarwanda itangiye iki gihugu. Ndetse ninabo bahagaritse jenoside yakorewe abatutsi. Nibo dukesha amahoro dufite uyu munsi. Turagura ngo mushyire imbaraga mu kunyomoza abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. Na cyane ko muri ibi bihe mufite uburyo bwo kuri telefoni, hari za WhatsApp, Instagram, X, Facebook...aho hose haca ubutumwa. Ndashaka ko iyo miyoboro y'ikoranabuhanga tuyikoresha ducengeza ubumwe bw'abanyarwanda." 

Perezida wa Sena Dr Kalinda yanasabye abaturage kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda ndetse mu gihe cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka, kuzaba hafi y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha ubufasha bazacyenera kuko bibarema umutima ko batari bonyine.

Ati:" ibi bihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994, turasabwa gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Tukabafata mu mugongo tubafasha mu mirimo imwe n'imwe bafite, tubaha umuganda kugira ngo barusheho kubaho neza, kwisanzura. Rwose tubafashe muri ibi bihe bikomeye." 

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, Perezida wa Sena n'abandi bayobozi barimo abo muri sena ndetse n'umutwe w'abadepite basuye inzu y'amateka ya Jenoside yubatse ku rwibutso maze basobanurirwa uko Abatutsi biciwe kuri uyu musozi wa Mwulire mbere yo kugerageza kwirwanaho.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, isaga ibihumbi 27.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Iburasirazuba.

 Mar 31, 2025 - 07:00