
Abanyarwanda barenga 5,900 bakeneye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga
Aug 14, 2025 - 10:44
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2024, abantu 5,925 mu Rwanda bipimishije bagasanga bakeneye serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni serivisi igamije gufasha abashakanye bafite ibibazo byo kutabyara mu buryo busanzwe, bikemezwa n’inzobere mu buvuzi.
kwamamaza
Ku wa 4 Kanama 2024, nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, harimo n’iteganya uburyo bwo gufasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri tegeko kandi ryemereye abana bafite imyaka 15 kuzamura kwifatira icyemezo cyo guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Ingingo yihariye kuri serivisi zo kororoka ikoresha ikoranabuhanga isobanura ko iyi serivisi yemerewe gusa abashyingiranywe n’undi ufite ikibazo cyo kutororoka, byemejwe n’ukora umwuga wo kuvura ko bidashoboka kubyara mu buryo busanzwe.
Iri tegeko rinateganya gutwitira undi (surrogacy) no kubika intanga cyangwa insoro zizakoreshwa mu gihe kizaza. Abemerewe gutwitirwa ni abafite ikibazo cyo kutabona urubyaro, byemejwe na muganga w’inzobere, kandi bikurikije amategeko n’amabwiriza yashyizweho.
Mu butumwa bwe kuri X, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko iri tegeko ari intambwe ikomeye mu kunoza no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Yagize ati:
“Dukomeje kwakira ubusabe bwinshi bw’abakeneye serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bantu byemejwe ko bidashoboka kubyara mu buryo busanzwe. Iri tegeko rishyiraho umurongo uzafasha gutanga izi serivisi neza, bikanakuraho imbogamizi abajya kuzishakira hanze y’igihugu bahura na zo.”
Imibare yo mu bitaro bikuru bine — Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Mediheal Hospital and Fertility Centre — yerekana ko umubare w’abakeneye iyi serivisi wiyongereye cyane. Mu 2022, abasuzumwe bari 926, naho mu 2023 bagera ku 1,845. Ibi bigaragaza ko umubare w’abasaba ubufasha bwo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga wikubye kabiri mu gihe cy’umwaka umwe.
Ibi byerekana ko abafite ikibazo cyo kutabyara mu buryo busanzwe bari mu nzira zo kubona ibisubizo, kuko iri tegeko rishya ryitezweho gufasha benshi kubona ubufasha mu gihugu aho kujya kubushaka hanze.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


