Abanyarwanda barasabwa kubyaza umusaruro ahantu ndangamateka na ndangamateka.

Inteko y’Umuco mu Rwanda irasaba abanyarwanda kubyaza umusaruro ahantu ndangamurage na ndangamateka habegereye. Nimugihe bamwe mu baturage bavuga ko ibi nta bumenyi babifiteho ngo icyo bazi ni uko aha hantu bahabungabunga ariko ngo amafaranga yo bakomeje kuyashakira mu buhinzi n’ubworozi.

kwamamaza

U Rwanda rushyize imbere ubukerarugendo nk'ingeri ikomeye y'Ubukungu, mugihe ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka, by'umwihariko ahantu ndangamateka usanga butaratera imbere nk'ubushingiye ku bidukikije.

Amb. Robert Masozera; Umuyobozi mukuru w'Inteko y'Umuco, avuga ko habayeho ubufatanye mu kubungabunga no kubyaza umusaruro aha hantu, byafasha mu iterambere by'abaturage n'iry'igihugu muri rusange.

Ati: “ni ibintu bitatu: Gukunda umurage gakondo wacu, kuwumenya, kuwusigasira no kuwubyaza umusaruro. Mu murage hari amahirwe menshi urubyiruko rutaramenya, rwabyaza umusaruro mu kwihangira imirimo.”

Ku ruhande rw'inzego z'ibanze, NIZEYIMANA Ildephonse; Ushinzwe iterambere ry'Amakoperative mu karere ka Gakenke ahari ibikorwa birimo  ‘Ibuye rya Bagenge’ ryihariye amateka yo kuba ryaradutse rizenguruka mu kirere rigakora urugomo, ariko inkuru yaryo yagera ku mwami Ruganzu II Ndoli akiyemeza  kurihagarika maze arikubita umugeri ryisekura hasi, aribwira ati: “Nta buye ryemerewe kubunga mu bantu”.

Nizeyimana avuga ko muri aka karere kabo, hari ibyatangiye kubyazwa umusaruro, ati: “rero utwo duce nyaburanga dufite…dufite urubyiruko rwatangiye kutubyaza umusaruro ndetse n’Akarere. Ni itsinda ridufasha kwakira abashyitsi bavuye hanze y’igihugu, abavuye hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu, abaturiye ahari ibikorwa ndangamateka bavuga ko babicunga ariko bagakomeza kubakira iterambere ku bikorwa by'ubuhinzi, ubworozi n'ibindi....

Icyakora baramutse begerewe bakigishwa byabafasha kubyaza umusaruro ibyo bikorwa ndangamurage na ndangamateka.

Umwe ati: “ubusanzwe ibibyara amafaranga ni hahandi wubatse iyo hoteli cyangwa amangazini ugacuruza, cyangwa ugahinga izo kawa ugasaruro cyangwa ukorora, ngibyo ibibyara amafaranga! ariko ibi, ntabwo turamenya agaciro kabyo.”

Undi ati: “ twe twari tuzi ko  amafaranga twayakura mu buhinzi no mu bworozi gusa.”

Buri mwaka, itariki ya 18 Gicurasi (05), u Rwanda rwifatanya n'isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w' Ingoro Ndangamurage. Ni umunsi wizihizwa hagamijwe kuzirikana akamaro k' ingoro ndangamurage mu mibereho y'abantu.

Mu Rwanda, uzizihizwa mu nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw'lngoro ndangamurage mu iterambere rirambye”; ukazizihirizwa ku Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije iherereye mu Karere ka Karongi.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star.

 May 18, 2023 - 10:17