Abanyarwanda barasaba kongererwa umutekano mu gihe cy'iminsi mikuru

Bamwe mu banyarwanda baravuga ko nubwo igihe cy’iminsi mikuru abantu baba bagomba kwishima bagasabana ariko ko umutekano ugomba gukazwa muri ibyo bihe kuko hari abashobora kuwubangamira, bityo barasaba ko hashyirwamo imbaraga.

kwamamaza

Mu bihe bisoza umwaka haba higanjemo ibirori byinshi byo kwizihiza iyo minsi mikuru. Hasigaye iminsi mike abanyarwanda bakizihiza iminsi ya Noheli na Bonane ya 2025, nyamara hari abavuga ko mu minsi nk’iyi hagaragara ibyaha bitandukanye byibasira ndetse bikabangamira umutekano w’abantu n’ibyabo, bagasaba inzego zishinzwe umutekano kubabera maso.

Umwe ati "umutekano ugomba gukazwa cyane kuko mu minsi mikuru haba hari abantu bafite ubugome mu mitima ariko bigahuzwa no kwidagadura kwa kwidagadura bigatuma bakora ibintu bibi, bagakora urugomo rwo kurwana na bya bisambo baba bacunze ko abantu bagiye mu minsi mikuru ugasanga bari kwiba hirya no hino".      

Usibye kuba buri wese by’umwihariko abatuye n’abagenda umujyi wa Kigali asabwa kuba maso muri iyi minsi mikuru, CIP Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, aravuga ko Polisi y’igihugu iri maso.

Ati "iminsi mikuru tuyishyiraho akarusho kubera ko ni iminsi abantu baba bishimye, usanga hari urujya n'uruza, usanga hari ibirori byinshi, turasaba abaturage ko bakwizihiza iminsi mikuru ariko banubahiriza amategeko, kubahiriza amategeko asanzwe ariho, kubahiriza amabwiriza azashyirwaho kugirango he kugira ubangamira undi, he kugira uvutsa undi umudendezo, buri wese yisanzure mu rwego rwe kandi ye kugira uwo abangamira".            

Noheli n’ubunani ni imwe mu minsi mikuru yizihizwa cyane ku isi, aho usanga mu Rwanda buri mwaka hategurwa ibirori binyuranye bihuriza abantu benshi hamwe haba mu miryango y’abo, ibitaramo rusange, amateraniro nyobokamana n’ibindi bikorwa bishobora gutuma bamwe birara, abakora ibyaha bakaba babaca mu rihumye bagahungabanya umutekano wabo.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Dec 20, 2024 - 11:49