Abanyarwanda barasaba ko habungabungwa ibikorwaremezo byubatswe mu gihe cya covid-19 biri kwangirika

Nyuma y’uko Covid-19 itarigikwirakwira mu Rwanda, ibikorwaremezo byo gukarabiraho byari byarashyiriweho gukaraba intoki mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ntibigikoreshwa, nyamara hari abanyarwanda bavuga ko ibyinshi byangiritse kubera kutabibungabunga, ibyo bita gupfusha ubusa amafaranga byubakwa.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2020 ubwo isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya covid 19, ahantu hahurira abantu benshi hashyizweho aho gukarabira hagamijwe gukaraba kenshi ngo abantu birinde kwanduzanya iki cyorezo, ariko kuri ubu abaturage bavuga ko ibi bikorwaremezo byangiritse kandi byaratwaye amafaranga mu kubakwa.

Umwe ati "usanga bimwe byarasenyutse, byatwaye amafaranga kandi ni ingengo iba yarasohotse byakabaye bibungabungwa neza kuko ntabwo bibungabungwa neza nkuko byagakwiye".   

Undi ati "wagirango bimwe bagiye babicomora bakabyiba, ntabwo byakurikiranwe neza, abaturage tuba duhomba". 

Umuryango nyarwanda utari uwa leta wita ku mibereho myiza y’abaturage CSDI, uvuga ko ibikorwaremezo nkibi bikwiye kubungabungwa kuko byagize umumaro mu gihe cya covid bigomba gufasha igihe cyose, hagasabwa ko ibi bikorwaremezo byabungabungwa.

Leo Pierre Rusanganwa Perezida w’uyu muryango ati "niba covid yaraje itunguranye bigeze hariya igasenya mu gihe gito hashobora kuza n'ikindi cyorezo, hari gahunda yo kwitegura, turakangurira n'abantu bafite ibikorwaremezo byashyizweho kubibungabunga kugirango bizifashishwe, uyu munsi dufite amakuru ku ndwara y'ubushita nayo iyo ugiye kureba usanga uburyo tuzayirwanya ni uburyo bumwe nkubwo twakoresheje mu kurwanya covid".

Akomeza agira ati "Biriya bikorwa byatwaye amafaranga menshi, ibyorezo biratungurana tugomba guhora twiteguye guhangana nabyo, aho bafite ibyo bikorwaremezo hirya no hino babibungabunge".    

Kuba abaturage batishimira ibikorwemezo byashyiriweho gutuma bisukura ariko byangiritse, bituma batagira isuku uko bikwiye, ni mu gihe raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko abagerwaho n’amazi isuku n’isukura by’ibanze bakiri ku kigero cya 82%, naho raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF igaragaza ko ibi bikorwa bigeze kuri 56% mu bice by’imijyi na 78% mu cyaro.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Aug 5, 2024 - 09:09