Abanyarwanda baragirwa inama yo gutunganya amazi mbere yo kuyanywa

Mu gihe inzobere mu buzima zigira inama abanyarwanda ko bagomba gutunganya amazi bavoma kuri robine cyangwa mu mariba mbere yo kuyakoresha kuko atizewe, hari abanyarwanda bavuga ko bo basanzwe bazi ko ibyo gutunganya no guteka amazi mbere yo kuyanywa ari iby’abifite, naho abatifite banywa ayo babonye.

kwamamaza

Kunywa amazi meza ni urukingo rw’indwara zibasira abantu zikaba zanabahitana. Ni mugihe hari abaturage bavuga ko banywa ayo babonye yose kuko amazi meza ari ay’abifite.

Umwe ati "niba ndi mu mirimo amazi mbonye ahongaho niyo nywa yo kuri robine, niba ari mu rugo tujya ku mugezi tukavoma wakenera amazi ugafata igikombe ukanywa amazi, urabona gaz irahenda, amakara arahenda kugura amazi birahenda, tuba tubizi ko atari meza ariko tukayanywa, ikibazo ni ubushobozi, ntabwo waba wakoreye ibihumbi 2 ngo ujye kugura icupa ry'amazi rya 500Frw cyangwa 1000Frw, amazi meza ni ay'abakire twebwe rubanda rugufi dupfa kunywa". 

Hitiyaremye Nathan ushinzwe guhuza ibikorwa by’amazi isuku n’isukura mu ishami ry’indwara zititaweho muri RBC, avuga ko ubusanzwe intego ya leta y’u Rwanda ari uko buri muturage agomba kugerwaho n’amazi meza.

Ati "ni gahunda ya leta yo gutanga amazi meza kugirango tuzagere kuri ya ntego y'iterambere rirambye, umuturage wese agomba kuba afite amazi meza yaba ayo kunywa cyangwa ayo gukaraba, amazi meza tuvuga ni amazi aba yatanzwe n'ibigo byabugenewe cyangwa se amazi yo kuri kano ariya bapompa aturutse mu kuzimu, amazi tuvuga ngo si amazi yo gukoreshwa ni amazi y'imvura, amazi yo mu migezi itemba".   

Hitiyaremye akomeza avuga ko nubwo hari abibeshya ko amazi yo muri robine ari meza ataribyo kuko amazi meza ari ayabanje gusukurwa kuko iyo adasukuwe aba intandaro y’indwara zirimo n’inzoka ndetse bikaba byaganisha no kurupfu.

Ati "ku mazi meza yo kunywa tuvuga ko ari amazi atetse kugirango mikorobe tumenye ko zapfuye neza, amazi yo muri za robine cyangwa aturuka mu kuzimu aba afite mikorobe cyangwa se utundi tunyabuzima ariko tutagaragara n'ijisho kuburyo tugenda tukajya mu mubiri w'umuntu, iyo uyanyoye ayo mazi ashobora gutera indwara zitandukanye cyane cyane harimo inzoka zo munda arizo rimwe na rimwe zishobora gutera impiswi n'izindi ndwara zishobora gutuma abantu bata umwanya mu nini bajya kwivuza rimwe na rimwe ugasanga hari n'abo birangiye bitabye Imana".

Ubushakashatsi bwa 2020 bwa RBC bwagaragaje ko abarwaye inzoka zo munda bari kuri 41% ubwiganze bukagaragaza ko abantu bakuru bari kuri 48%, gusa buri kwezi imibare yo mubitaro n’ibigo nderabuzima itangwa igaragaza ko imibare y'abarwaye izi ndwara zituruka ku kunywa amazi mabi ndetse n'umwanda igenda igabanuka kubera ubukangurambaga bukorwa no gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 21, 2024 - 07:38