Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema no kuvuga Ikinyarwanda neza

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) irasaba abaturarwanda guterwa ishema no kuvuga Ikinyarwanda kuko arirwo rurimi ruduhuza kandi ari ishema ry’igihugu, ni mu gihe bamwe mu Banyarwanda bashinjwa kwica uru rurimi ahanini bitewe no kuruvanga n’izindi ndimi z’amahanga bibwira ko aribwo busirimu.

kwamamaza

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, kuri uyu wa 3, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yakanguriye byumwihariko urubyiruko kumenya neza ururimi rw’ikinyarwanda kuko ngo nta muntu wabaye intwari mu ndimi zitari iz’ibihugu byabo nkuko bivugwa na Hon. Uwacu Julienne Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE.

Ati "turakangurira urubyiruko kumenya ikinyarwanda neza, nta ntwari zabaye intwari mu ndimi zitari iz'ibihugu byabo, ntabwo umunyarwanda yaba intwari mu gishinwa cyangwa mucyarabu, Igifaransa, Icyongereza n'izindi ndimi, ni ukuzirikana ko ubutwari bwacu buzashingira kubo turibo, turi abanyarwanda, ntwabwo mu Rwanda tuzagera ku rwego twifuza ku zindi ndimi tutaramenya neza ikinyarwanda".      

Urubyiruko rwitabiriye uyu umuhango batahanye umukoro wo guhugura bagenzi babo.

Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango batahanye umukoro wo guhugura bagenzi babo.

Nishimwe Nadine ati "nk'umwana ukibyiruka ngomba gufasha urubyiruko bagenzi banjye kuko akenshi mbona aribo bica ururimi, ntabwo bikwiye ko umuntu ungana nanjye abona umusaza mu muhanda akamubwira ngo va munzira viye cyangwa ngo bro, ibyo bintu ntabwo biba bisa neza". 

Hon. Uwacu Julienne yavuze ko nubwo abanyarwanda bakwiye kumenya n’izindi ndimi kuko zituma bahahirana n’amahanga, ariko Ikinyarwanda cyo ari agaciro n’ubumwe byabo.

Ati "n'indimi z'amahanga dukwiye kuzimenya kandi tukazimenya neza kuko arizo zituma duhaha ariko ikinyarwanda nicyo kiduha agaciro, ubudasa n'ubumwe bwacu, ikinyarwanda ntabwo ari igikoresho cyo gutumanaho, ntabwo ari ururimi rutuma duhaha, birenze ibyo, nirwo rubumbatiye umuco, nirwo rubumbatiye indangagaciro n'ibindi bitugira abanyarwanda".   

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuvuga Ikinyarwanda bidakwiye kugaragaza umuntu nkutarize ndetse asaba abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyarwanda muri rusange guterwa ishema no kuvuga uru rurimi.

Ati "abayobozi mu mbwirwaruhame tugeza ku banyarwanda, abanyamadini igihe bategura ibyo bigisha mu nsengero twese duhamagariwe gufashanya, kunganirana kugirango ururimi rwacu turukomereho, turuhe umwanya ukwiye, turukungahaze, duterwe ishema no kuruvuga, kuvuga ikinyarwanda ntibibe ko umuntu atize atari umuhanga, igihe ugiye kuvuga ikinyarwanda ujye uterwa ishema no kuvuga ururimi ruguhuza n'ababyeyi n'abandi kuko dusangiye isano y'ubunyarwanda". 

Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wizihizwa taliki ya 21 Gashyantare buri mwaka, mu Rwanda ukaba wizihijwe uyu munsi taliki ya 28 Gashyantare, ukaba wahawe insanganyamatsiko igira iti “tumenye ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza.”

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 29, 2024 - 07:41