Abanyapolitiki barasabwa kurangwa na politike izira ivangura

Mu gusoza Icyumweru cyicyunamo kibimburira iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, byahuriranye nitariki yibukwaho abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, perezida wa Sena yU Rwanda yibukije abanyarwanda ko ibikorwa bijyanye no Kwibuka bizakomeza kugeza mu kwezi kwa 7 ubwo iminsi 100 izaba ishize ndetse anasaba abayobozi nabanyapolitiki muri rusange kurangwa na politiki izira ivangura, igamije kubaka igihugu kibereye abanyarwanda bose.

kwamamaza

Perezida was Sena y'u Rwanda yasabye abanyapolitiki muri rusange kurangwa na politiki itavangura igamije kubaka igihugu kibereye abanyarwanda bose. Ibi yabigarutseho mu gusoza Icyumweru cy'icyunamo kibimburira iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse hanibukwa abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Kalinda François Xavier; Perezida wa Sena y'u Rwanda, yibukije abanyarwanda ko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bigikomeje kuzageza muri Nyakanga (07).

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero, mu karere ka Kicukiro, umunsi wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta  wo kurimbura Abatutsi.

Depite Elisabeth Mukamana; umuyobozi w'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, yasabye abanyapolitiki gukomeza ikivi abishwe basize, bashyira imbere ubumwe nk'umusingi w'ibindi byose.

Yagize Ati: "Turibuka kandi abanyepolitiki bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bazira ibitekerezo byabo bya politiki no kwanga akarengane. Bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kwanga ikibi, biyemeza kurwanya ingoma y'igitugu, baharanira ko igihugu kirangwa n'imiyoborere iboneye kandi iha agaciro abanyarwanda bose, nta vangura."

"Ndasaba imitwe ya politike n'abayoboke bayo gukomeza gushyira imbere ubumwe bw'igihugu kuko ariwo musingi w'ibindi byose byubakiyeho. gukemura  ibibazo binyuze mu biganiro, guteza imbere umwuga wa politike no gushaka iteka icyagirira abanyarwanda bose akamaro."

Dr. BIZIMANA Jean Damascène; ministiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mbonera gihugu [MINUBUMWE], avuga ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke byaturutse ku banyapolitike babi bari buzuye ivangura n'irondabwoko, maze aheraho avuga ko abo bose bashoboye gushikama bakabirwanya bikagera naho babizira bakwiye kubyubahirwa ndetse no kubyibukirwaho.

Yagize Ati: " Ababirwanyije rero bamwe bakabizira tugomba guhora tubaha icyubahiro kibakwiye kandi tukavanamo isomo ryo kubaka u Rwanda rwa twese. Hari abazwi bashyinguwe ku rwibutso rwa Rebero, hari n'abasanzwe bazwi nka Nyakwigendera Minisitiri Boniface Ngurinzira waharaniye amahoro mu mishyikirano ya Arusha ariko bakaba batagaragara kuri uru rwibutso. Abo nabo turifuza kuzabaha umwanya bakwiye muri uru rwibutso, bakajya bubahwa kimwe n'abahashyinguye." 

Perezida wa Sena yu Rwanda Dr. KALINDA François Xavier,  yabaye umukoro buri muyobozi, avuga ko amateka akwiye kuba impamvu yo kwimika imiyoborere myiza itavangura.

Ati:"Ni ngombwa ko natwe nk'abayobozi n'abanyapolitiki , mu nzego zitandukanye zirimo , ko duhamya ingamba muri uyu murongo y'imiyoborere myiza. Aya mateka yacu twibuka atubere isoko y'imbaraga zo kurinda ibyo twagezeho ndetse tubyubakireho n'ibindi byinshi byiza."

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero haruhukiye imibiri yabarenga ibihumbi 14 barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere, ubwo Jenoside yatangiraga, ndetse na bamwe mu banyapolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside bakanga akarengane.

Abanyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ni Landouard Ndasingwa, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita , Venantie Kabageni, na Andre Kameya bo mu Ishyaka rya PL.

Hari kandi Frederic Nzamurambaho wari Perezida wa PSD na Minisitiri w'Ubuhinzi, Felicien Ngango na Jean Baptiste Mushimiyimana bo muri PSD.

Hashyinguwe kandi Faustin Rucogoza wa MDR ndetse na Joseph Kavaruganda wari Perezida w'Urukiko rw'ikirenga.

@Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Apr 14, 2023 - 09:10