
Abanyamategeko ba Leta barasaba gubabwa agaciro mu byemezo bifatwa mu bigo bakoramo
May 27, 2025 - 11:27
Abanyamategeko bo mu bigo bya Leta baravuga ko mu rwego rwo kwirinda imanza Leta ishorwamo ikanazitsindwa, abayobozi b’ibigo bakorera bakwiye kubaha agaciro bakabagisha inama mbere yo gufata ibyemezo bireba ibigo bayobora. Ibi babitangaje nyuma y’uko bigaragaye ko buri mwaka Leta ishorwamo imanza ikazitsindwa, bigatuma ihomba yishyura abayireze.
kwamamaza
Imibare ya vuba itangwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, mu manza Leta yashowemo, abanyamategeko bayo bazitsinzwe ku kigero cya 74%, bigatuma yishyura amafaranga y’u Rwanda 247,900,000 Frw. Aya mafaranga yiyongereyeho andi 38,804,878 Frw Leta yaciwe mu mwaka wakurikiyeho kubera imanza yatsinzwe.
Abanyamategeko ba Leta bavuga ko aribo bagerekwaho ibihombo nk’ibi bikunze kugaragara, kandi ari abayobozi b’ibigo bafata ibyemezo bitisunze amategeko.
RUDASESWA Timothée, umunyamategeko wa RURA, avuga ko ibyo bigomba guhagarara.
Ati: "Nk'umuyobozi ntakugishe inama, bikatuviramo imanza n'ubundi tukaziburana. Njye ndakangurira abayobozi bacu kuduha agaciro kugira ngo badufashe gutsinda imanza. Mbere yo gufata icyemezo, agishe Legal department inama, cyane ko duhagarariye Leta. Ariko uzi kurara ku rubanza, nturyame ngo usinzire kandi ari ikibazo cyatejwe n'ikigo? Ukagira ngo ni ibyawe uburana!"

Kugira ngo ibi bikemuke, Leta yahisemo kongerera ubumenyi abanyamategeko bayo mu mahugurwa y’iminsi itanu yabereye mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) riherereye i Nyanza. Muri ayo mahugurwa basobanuriwe uburyo bw’uburyozwe ku manza Leta itsindwa, uburyo bwo kurangiza imanza mu bwumvikane, ubuhuza hagati ya Leta n’abayirega n’ibindi.
RUDASESWA avuga ko ayo mahugurwa aje igihe:
Ati:"Hari igihe tugera mu rukiko ugasanga ibintu byaragusize. Ugasanga ibyo uburana ni alcaïque! Ariko ubu tugenda duhugurwa buri munsi, bazana notion nsha. Hari igihe tugira na role y’ubuhuza hagati y’abafite ikibazo. Icyo kintu twagikoraga nta methodology, nta bumenyi. Ariko hariya tuvuye, twamenye gutandukanya reconciliation na arbitrage isanzwe: kuryozwa ikosa wakoze."
"Kanjye w’umunyamategeko, umuyobozi wanjye ntabwo ari umunyamategeko! Ni ukumubwira nti 'hano urabona nta kibazo kijyanye n’amategeko kizavamo?' Hanyuma ukamubwira ko ntacyo bitwaye, ejo bikagitwara. Muby’ukuri wari ukwiye kubibazwa kuko birarutwa nuko utayimugira."
Speciose KABIBI, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imanza za Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko abanyamategeko ba Leta bakwiye no gushyira imbere uburyo bwo kumvikanisha Leta n’abaturage mu gihe bayireze.
Ati: "Leta ni umubyeyi w’umuturage. Iyo rero habayeho kirangiza ikibazo neza, hatabayeho guhangana mu nkiko, biba byiza ko umuturage akomeza kugirira Leta icyizere. Ariko na Leta igakomeza gukorana na wa muturage neza. Hari ibyo Leta iteze ku muturage, nawe hari ibyo ateze kuri Leta. Bikomeza kugenda neza kuko habaho icyo kintu cy’ubwiyunge kuruta kujya guhangana mu nkiko. Ninde watsinze? Ninde watsinzwe?"

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko nyuma y’aya mahugurwa, abanyamategeko ba Leta bitezweho kongera imbaraga mu kwishyuza abayibereyemo imyenda.
Kuko nubwo Leta itsindwa imanza ikishyura, hari izindi itsinda ariko ntiyishyurwe, bigatuma ihomba kabiri. Kugeza ubu, Leta ibarura umwenda w’abantu bayibereyemo amafaranga angana na miliyari 64.3 Frw.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


