Ikibazo cyatezaga ibura ry'umuriro rya hato na hato cyamenyekanye

Abaturage baribaza ibibazo bya tekinike bituma umuriro ubura bikabatera ibihombo bityo bagasaba ko byakemurwa mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu haba ibura ry’umuriro rya hato na hato, ibituma benshi babyinubira bibaza igitera iri bura ry’umuriro ririmo kubateza ibihombo, bagasaba REG gukemura iki kibazo vuba kandi ikajya ibamenyesha iryo bura mbere y’igihe.

Umwe ati "umuriro ugiye ufite nk'abantu bari kurya cyangwa kunywa ntabwo baba bagikomeje, bidusaba gushaka ubundi buryo tubigenza kugirango munzu habone, niba dufite nk'amata muri firigo iyo umuriro utinze n'amata agira ikibazo, duhura n'ibihombo".   

Nyuma ya byinshi byavuzwe birimo ibibazo bya tekinike, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG mu itangazo cyahaye abanyamakuru bavuze ko iki kibazo kiri guterwa n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zibwe ku muyoboro mugari uhuriweho n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Kiti "Ubuyobozi bwa Rwanda Energy Group (REG) burihanganisha abafatabuguzi ku bibazo by'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi byabaye ku wa Mbere, tariki ya 10 Werurwe 2025, no ku wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025, bikaba byaragize ingaruka ku bafatabuguzi bacu. Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by'ubucuruzi, ndetse n'ibigo bitanga serivisi zingenzi. Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye". 

"Ibi bibazo byatewe n'ubujura bwakorewe kubikorwa remezo by' umuyoboro munini w'amashanyarazi uduhuza n' ibihugu duturanye bigatera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry'imiyoboro y'amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.  Ubuyobozi bwa REG buramenyesha ko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikomeje ikaba iteganyijwe kuzarangira bitarenze tariki ya 17 Werurwe 2025. Turabamenyesha kandi ko hafashwe ingamba mu kwirinda ibi bibazo". 

"Turasaba afatabuguzi bacu kwihangana no kwitondera insinga z' amashanyarazi mu gihe habaho ibura ry'umuriro mbere yuko iyo miromo irangira REG izakomeza gukora uko bishoboka kose kugira ngo ihe abafatabuguzi bayo umuriro w'amashanyarazi mu buryo bwizewe". 

Uretse ibi kandi abaturage barasaba ko mu gihe habayeho ibibazo nk'ibi bagakwiye kujya bishyurwa na REG kuko ariyo iba yabateje ibyo bihombo.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 14, 2025 - 11:43