
Abana bo ku muhanda bavuga ko bashaririwe n’ubuzima babamo
May 8, 2025 - 09:07
Mu gihe inzego zinyuranye zikomeje kugaragaza ko kuba hari abana baba mu muhanda ari ikibazo kiremereye, Isango Star yasuye bamwe muri aba abana baba mu mihanda batugaragariza uko bashaririwe n’ubu buzima babamo.
kwamamaza
Mu bice bitandukanye by’imijyi, haracyagaragara abana baba ku mihanda, mu mpamvu zabazanyemo hakabamo kunanirana, amakimbirane yo mu miryango, n’ibindi.
N’ubwo ari amahitamo adashyigikiwe, wakwibaza uko aba bana baba babayeho muri iyi mihanda, mu ishusho ngufi, basobanuriye Isango Star umunsi wabo kuva mu gitondo kugeza ijoro riguye bagiye kuryama bo bita kugangika.
Umwe ati "ushaka kurara araza tukamuha umufuka akaryama akabyuka mu gitondo ahiga icyo arya, gusa saa sita na nijoro ntabwo tubona ibyo turya, wambara imyenda wazanye".
Undi ati "navuye mu rugo ndara hano ku muhanda, tugangika mu mifuka, aho batetse hari igihe baduha hari n'igihe bitaba binahari".
Nubwo bimeze bityo ariko, aba bana bavuga ko ubu buzima babayemo butabanyuze, bagahera aho basaba ko bafashwa kugira ngo bave muri ubwo buzima.
Kwitonda Jean Claude, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cy’igihugu k’igororamuco, NRS, avuga ko ikibazo cy’abana baba ku mihanda bakizi, ndetse ko k’ubufatanye n’izindi nzego bakomeje gusubiza abana mu miryango.
Ati "ikibazo cy'abana bo mu mihanda turakizi ko gihari, abana bageze ku muhanda leta irabafata ikabanyuza mu bigo binyurwamo igihe gitoya, barahugurwa ariko bakanigishwa hanyuma bakabakuramo bakabaduha, iyo batabaduhaye babasubiza mu miryango yabo bakongera bagasubira no mu ishuri bakajya kwiga, ugiye kuvuga ko wita ku bana bari mu muhanda ubundi ikintu gikomeye cyakabaye kwita ko batajya mu muhanda".
Nubwo leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zigamije gukemura ikibazo cy’abana baba ku mihanda, gusa kugeza uyu munsi iki kibazo kiracyagaragara mu bice binyuranye by’igihugu cyane cyane mu mijyi.
Inkuru ya Angelique Mukeshimana / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


