
Abamotari barasabwa kutagenda bavugira kuri telephone no kuzumviraho ibiganiro n'umupira
Dec 20, 2024 - 10:00
Mu gihe turi kwegereza iminsi mikuru Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko umutekano uhari, ariko mu gihe hari abagenzi bagaragaza impungenge z’abamotari batwara bari kuri telephone bakagirwa inama yo kubireka kuko byateza impanuka.
kwamamaza
Abagenzi batega moto bavuga ko bagira impungenge zo gutwarwa n’abamotari bavugira kuri telephone cyangwa bagenda bumva ibiganiro birimo n’imikino kuko bashobora kubateza impanuka.
Umwe ati "ntabwo aribyo kuko byateza impanuka kandi aba abangamiye umugenzi, nk'umugenzi ugira impungenge ko wakora impanuka".
Undi ati "haba harimo ibibazo bibiri, gukora impanuka bitewe nuko ashobora kurangaraho gato tukagongana n'imodoka y'undi muntu warangaye cyangwa undi mu motari warangaye, hakaba n'ikibazo yuko nshobora kumubwira ngo ndajya aha ntabe ariho yumva, bijya bibaho".
Ku ruhande rw’abamotari bo bakavuga ko mu gihe hari utwaye umugenzi ari kuri telephone umugenzi afite inshingano zo kumubwira kuyivaho cyangwa agatega indi.
Umwe ati "ndinda njya kuri telephone wowe mugenzi mba mvuga utanyumva, ntabwo nawe uba uje kuryama kuri moto, ni gute njya kuri telephone nawe ukanyumva ukanyihorera mbwira uti va kuri telephone, iyo nanze ni ukumbwira ngaparika ku ruhande ugafata indi moto".
SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda agira inama abamotari kudakora amakosa nkayo yo gutwara moto bari kuri telephone n’umuvuduko mwinshi.
Ati "birinde kugenda bavugira kuri telephone birabarangaza bigatuma, hari igihe aba ari kuri telephone yatwawe, mu minsi mikuru abantu bose biba byahindutse, ucometse telephone mu matwi yumva ikiganiro cyangwa umupira byose ntabwo byemewe, kura telephone muri kasike utware umuntu niba hari n'uguhamagaye ushyire kuruhande uvugane nawe ukomeze ariko ibintu byo kugenda ucometse telephone mu matwi bituma ubwonko bujya kuri ibyo bintu uri kumva ntabwo uba uri gutwara".
Abatwara ibinyabiziga muri iki gihe cy’iminsi mikuru barashishikarizwa kutanywa ibisindisha, kuko bituma bagwa mu makosa ashobora no kubyara impanuka yahitana ubuzima bw’abantu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


