
Abamotari baparika imbere ya gare ya Ngoma barasaba guhabwa Parking yemewe
Jan 23, 2025 - 12:13
Abamotari bakorera mu mujyi wa Kibungo baparika imbere ya Gare ya Ngoma barasaba ko bahabwa parikingi yemewe kuko aho baparika hatemewe. Bavuga ko aho baparika hari igihe abaporisi babandikira. Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buvuga ko ibyo abamotari bavuga byumvikana, bityo bagiye guhabwa parikingi hafi ya gare ndetse na stade kugira ngo bajye bakora umwuga wabo batekanye.
kwamamaza
Uruhuri rwa moto ziba ziparitse imbere ya gare ya Ngoma zibyigana n'abagenzi bahanyura, uretse kubangamira abo bagenzi ni n'ikibazo ku bamotari bahaparika.
Bavuga ko kuva gare yahagera basabye parikingi ariko barategereje baraheba. Ibyo bigatuma polisi ibandikira ibaziza ko baparitse ahantu hatemewe, bikabagiraho ingaruka zo gutanga amafaranga y'ibihano kubera kutagira parikingi kandi batanga umusoro.
Ubwo baganiraga n'Isango Star, umwe mu bamotari yagize ati:" urabona nubwo batwubakiye gare, nta hantu ho guparika dufite. Nubwo twiyeranja tugaparika hariya ariko ntibyemewe, ni muri mouvais -Allez. Ariko isaha n'isaha batwandikira, ni mouvais-allez rwose."
Undi ati:" nonese ko dufite gare nini usanga harimo nk'imodoka eshanu, buriya baduhaye agasate nk'abamotari, ko natwe turi abafatanyabikorwa baha ngaha, bakadushyira muri gare tukareka kujya ku muhanda kuko ni muri mouvais- allez bahora natwirukana."
" ni kenshi bagiye batubwira ko baducira akaryango runaka bakadushyiramo ariko ngo ikibazo cyiracyigwaho, ejo cyahindutse, ejo cyahindutse...ntawe uzi amaherezo yacyo."
Aba bamotari bagaragaza ko kuba ikibazo cyo kutagira parikingi bamaze igihe bakigaragaza ariko ntibayihabwe, bikwiye ko ubuyobozi bwumva akababaro kabo maze bukayibashakira kuko bibahombya bitewe no gucibwa amande ya hato na hato.
Umwe yagize ati:" icyo twasaba ubuyobozi, bareba agace gatoya gashoboka tugaparika kuko urabona impungenge dufite."
Undi ati:" baduhaye nk'agasate ka gare natwe tugaparika, twabishimira cyane."
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano N.Cyriaque, avuga ko ikibazo cy'abamotari badafite parikingi hafi ya gare ya Ngoma kizwi kandi bigaragara ko aho baparika hateje ikibazo.
Icyakora avuga ko barimo gushakirwa parikingi nziza hafi ya Gare ndetse na stade ya Ngoma kugira ngo bajye bafasha abavuye aho hombi.
Ati:" yego, twarabibonye ni mouvais-allez, hashobora no guteza impanuka...nko mu kwezi kumwe turatangira kubaka parikingi y'abamotari (...) iruhande rwa stade. Hagati y'umuhanda n'urukuta rwa stade tugiye kuhashyira parikingi y'abamotari, tubashakire n'akandi kayira kamanuka muri gare gaciye iruhande rwa stade. Kazajya kanyuramo abanyamaguru baturutse muri stade. Ibyo byo biri mu nzira kandi birakorwa vuba cyane. Bitarenze uku kwezi, imirimo iratangira kuburyo tuza kuba dufite parikingi y'abamotari, aho baparika bisanzuye."
Ikibazo cy'abamotari bakorera mu mujyi wa Kibungo ariko baparika imbere ya gare ya Ngoma, ku muhanda Rusumo-Kigali, bavuga ko uretse kuba abapolisi babandikira babaziza ko baparitse nabi, binashobora gutera impanuka kuko amakamyo ava Tanzania ashobora kuhagongera abagenzi bahanyura, cyane ko aho bagakwiye kunyura ariho za moto ziba ziparitse.
@Djamali Habarurema/ Isango Star- Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


