Abakuze barasabwa kuzigamira imyaka igoye.

Urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB) ruravuga ko gahunda yo kwizigamira no kuzigamira izabukuru ari gahunda nziza leta yashyiriyeho buri wese. Ruvuga kio ibi bireba n’abakuze kuko bateganyiriza imyaka igoye cyangwa se imiryango yabo. Nimugihe bamwe mu baturage bafite imyumvire yuko umuco wo kuzigama no kuzigamira izabukuru ari ibigomba gukorwa n’abakiri bato mu myaka, ku bakuze nta mpamvu yo kwizigamira.

kwamamaza

Muri gahunda za leta zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage harimo n’izo kwizigamira by’igihe kirekire nka gahunda ya Ejo heza yo kuzigamira izabukuru n’igihe kizaza.

Nubwo hari abitiranya abagomba kuzitabira, izo gahunda nta n’umwe uzihejwemo yaba umukuru cyangwa umuto .

Rutsinga Jacques; ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo heza mu ntara y’amajyepfo hamwe n’umujyi wa Kigali mu rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize, RSSB, yagize ati: “ni amahirwe ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwabashyiriyeho ariko birumvikana kuko ari gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire, ukiri mutoya afite amahirwe menshi cyane kuko gahunda ije agifite igihe cyo kuzigama amafaranga make ndetse bimuha no kugera igihe wenda azaba imbaraga zigabanutse, amafaranga yariyongereye ashobora kubona ikimufasha.”

“ ariko nabo imyaka imaze kwigirayo [abamaze gukura] iyi gahunda ntiheza (…)  ntawe byabuza kuvuga ati ‘ndazigama imyaka itatu, ine , itanu (…) ayo mafaranga azamfashe, azansunike mugihe cy’imyaka y’indi izaba ikurikiyeho.”

Nubwo Rutsinga avuga ibi ariko, abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, bagaragaje gushidikanya ndetse bemeza ko hari abavuga ko nta mpamvu yo kwizigamira kandi bisaziye.

Umwe yagize ati: “n’ubundi ntabwo abantu babyumva neza kuko urareba ukabona n’ubundi  urashaje, cyane ko ari amafaranga twumva ngo urizigamira, usanga bavuga ko atangwa kera. Rero usanga abantu benshi bagifite imyumvire y’uko kuyatanga ari ukuyapfusha ubusa.”

Undi nawe ati:“ahubwo uwo niwe wagakwiye kwizigamira kuko aba ageze mu myaka adashobora kwikorera. Kandi kwizigama ni ikintu kikurengera igihe utacyishoboye.”

Aba baturage bavuga ko abantu bafite iyi myumvire bakwiye kuyihindura kuko baba batazi igihe basigaje kubaho.

 Umwe ati: “Bakwiye kubihindura cyane!Bakavanamo imyumvire bari bafite bagashyiraho imyumvire yo kuvuga ngo bizigame kuko bazi neza ko ari ibintu bizabagoboka, n’abandi bakareberaho.”

Undi ati: “ buri wese aba afite imyaka azabaho ejo, wo namugira inama yo guhindura imyumvire, bakumva ko kubaho bitarangirira uyu munsi, hari ubundi buzima azabamo ejo.”

 Rutsinga Jacques; ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu mujyi wa Kigali n’intara y’Amajyepfo avuga ko ahubwo iyo umuntu amaze gukura aribwo aba ageze mu myaka igoye.

Ati: “ ntawe ukwiye kwisuzugura ngo avuge ati ‘njyewe iyi gahunda isanze mfite I myaka 50, ntacyo nshobora gukora kuko n’ubusanzwe pansiyo isanzwe ni imyaka 65. Abantu bo mur’iki cyiciro rero navuga ko iyo atagize izindi ngorane z’ubuzima, aba agifite imbaraga ndetse ashobora kugira icyo yikorera , yewe akagira n’icyo ashyira ku ruhande kandi kimwunganira mu myaka ya nyuma yaho kuko niyo igoye. Abo bose rero ndabashishikarije.”

Ejo heza yangijwe 29 Kamena (06) 2017.  Ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda kwizigamira by’igihe kirekire, igashyirwa mu bikorwa n’izego z’ibanze zegerejwe abaturage.

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Feb 20, 2023 - 13:03