Abakuze baragaragaza impungenge zo gusigara inyuma mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga

Mu gihe leta yu Rwanda ishishikajwe no kuzamura umubare w'abakoresha ikoranabuhanga no kongera servisi ziritangirwaho, abageze muzabukuru baravuga iby'ikoranabuhanga bumva ari ibireba urubyiruko gusa. Icyakora bagaragaza impungenge ko bashobora gusigara inyuma mu gihe baba batabihuguriwe.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga, ndetse inashyiraho gahunda yo guhugura abazahugura abandi hagamijwe kongera abafite ubumenyi bw’ibanze, nkuko Asiimwe Innocent MUDENGE; umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga mu kigo cy'igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA) abisobanura.

Yagize ati:" guhera muri 2017, tumaze kugira icyerekezo ko abanyarwanda bose bagira ubumenyi bw'ikoranabuhanga bisaba ko hajyaho gahunda, aho dushaka urubyiruko munshe zitandukanye aho rutuye mu turere twose mu gihugu, hanyuma bagahugurwa, bagatozwa inshingano zo gutoza abanyarwanda ikoranabuhanga."

"Uretse ko abayikoramo benshi ni urubyiruko ariko abo bahugura ni abanyarwanda bose bo mu ngeri zose, mu myaka yose kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru."

"gahunda ijyaho byari ku kigero cya 60% ariko muri NST2,  muri 2029 tuzaba tugeze ku kigero aho buri munyarwanda wese azaba afite ubumenyi nibura bwibanze ku ikoranabuhanga."

Icyakora abakuze bo bavuga ko bumva iby’ikoranabuhanga bireba abakiri bato, ariko bakagaragaza impungenge ko mu gihe nabo badahuguwe bashobora gusigara inyuma.

Umwe yagize ati:"Keretse abana bato nimwe mubizi.  Muzi ikoranabuhanga rya telefoni none tukaba twarageze mu iterambere, nyine mwansobanurira mwebwe mukiri bato. Ni ukubyumva ariko ntazi uko nabigeraho."

Yongeraho ko" kugera aho abandi bageze nanjye nibyo nishimiye cyane, nkabona abanyigisha n'abampugura gukoresha Internet."

Undi ati:" ntabwo nsobanukiwe no gukoresha Internet. Leta igomba kubitwigisha, tugize amahirwe igafata nko mu ikaritsiye ikaduha nk'ishuli bakatwigisha nabyo byadugasha cyane."

Asiimwe Innocent MUDENGE; umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga muri RISA, avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu gukurikirana abahugurwa mu ikoranabuhanga n’umubare w’ababahugura.

Ati:" Muri Minisiteri y'ikoranabuhanga na RISA harimo ikigo gishinzwe iyi program. Noneho mu turere twose dufitemo abakozi babiri bareberera imirimo ikoranabuhanga rikora kuburyo. Tubita nk'abasupervisor babo, bareberera intore zirenga 60 nibura muri buri karere. Buri kwezi batanga raporo y'abantu bahuguye, tukayagenzura hanyuma tukabona aho umusaruro uri kugenda ugaragara."

"kandi kuko tugenda dukorana n'inzego zibanze, uturere n'intara baduhereza amakuru intore z’ikoranabuhanga bazizi kandi zihugura abaturage kandi n'umusaruro ufatika bagenda bawubona. Rero turi gushyiramo imbaraga kugira ngo n'ahatari intore z’ikoranabuhanga... n'utugali tudafite intore z’ikoranabuhanga ni duke cyane kandi turi gushaka izizahajya kugira ngo umuturage wese bahura nawe abashe kuba yagusobanurira iby iyi gahunda xyangwa akugatagarize ubumenyi amaze gukuramo."

Kugeza ubu, mu gihugu hose hari intore z’ikoranabuhanga zirenga 2000 zahuguriwe guhugura abandi no kubasangiza ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga. Kongera uyu mubare bikaba aribyo byitezweho gutuma abanyarwanda bose bazagera mu mwaka w' 2029 bafite ubumenyi bw’ibanze.

@ Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali.

 Apr 28, 2025 - 09:10