Abakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba barashima kuba nta bibazo zishobora kubateza.

Abakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba baravuga ko zabahinduriye ubuzima cyane ko nta bibazo ziba zishobora kubateza. Nimugihe ibigo bitanga izi ngufu bivuga ko bifite uburyo byashizeho bufasha abo mu byiciro byose birimo n’abafite amikoro make, byose bigamije kunganira leta kugera ku ntego yo kuba buri munyarwanda wese agomba kuba afite umuriro mu mwaka w’2024.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bavuga ko yabafashije cyane. Umwe mu Kagali ka Runda waganiriye n’umunyamakuru w’isango Star, yagize ati: “Mbere nabanje kwiyaranja noneho ngura televiziyo ya Sharp ariko najyaga gucajinga bateri I Kigali. Aho byari bigoreye cyane ni mu buryo bwo gukoresha agatadowa noneho kubera peteroli umuntu yajya kwikora ku isura ugasanga hajeho umurayi.”

 Yongeraho ko “ ubwo naje kugura mobisol nuko nkagerageza ariko nkabona ni byiza, biranshimishije kuko nabonaga neza bitameze nk’izindi flat[televiziyo].ugereranyije n’andi mashanyarazi bavuga, ibi nta kuvuga ngo byakoze circuit[soma sirikwi], icyakora keretse wabifashe nabi.”

 “ ubu wijira mu cyumba ntacyo wikanga kuko hari igihe wabaga ufite agatadowa ukaba wakandagira n’inzoka yinjiye mu nzu!”

Uretse abakoresha imirasire y’izuba mu ngo zabo, hari n’abayakoresha  mu bindi bikorwa birimo n’ibibinjiriza inyungu.. Umwe mu bayakoresha mu kogosha abantu, yagize ati: “Hirya no hino baraza tukabosha, gusharija [telefoni] nta kibazo na kimwe kuko buri wese agomba kuba afite umuriro muri telefoni ye, nta kibazo rwose, cyarakemutse.”

Rwagaju Louis; ukora muri kimwe mu bigo bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, avuga ko ushaka ubu buryo ahitamo uburyo bumworohera kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

 Yagize ati: “ hari abahitamo kutwishyura ako kanya[cash] ariko udafite amikoro agenda yishyura buhoro buhoro mu myaka itatu noneho ya myaka itatu yashira ibikoresho bikaba bibaye ibye ndetse tukamuha icyemezo cy’uko iyo mirasire y’izuba ibaye iye. Muri icyo gihe cy’imyaka itatu, tugenda tubaha ubufasha bwa serivise yo kwita kuri bya bikoresho[maintenance].”  

Serge Muhizi Willison; umuyozi mu ihuriro rya kompanyi zigenga zitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, avuga ko biyemeje gushyira hamwe mu kugeza umuriro ku baturage bose, bijyanye n’intego ya guverinoma y’u Rwanda y’uko mu mwaka w’2024 buri mu nyarwanda wese agomba kuba afite umuriro w’amashanyarazi.

 Ati: “Dukorana na Leta kugira ngo imikorere ya rwiyemezamirimo ibashe koroha kugira ngo ya ntego y’igihugu tubashe kuyigeraho.”

Izi mpande zombi zitangaje ibi mugihe I Kigali hateraniye inama n’imurikagurisha mpuzamahanga  y’ibigo bitanga bene izi serivise baturutse hirya no hino ku isi. Ni inama   yateguwe n’ikigo cya  GOGLA hagamije  guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

 Nimugihe kandi imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi (REG) igaragaza ko mu gihugu hose abanyarwanda bamaze gukangukira gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba. Mu mwaka w’2020, ingo zakoreshaga umuriro uko0m0ka ku mirasire y’izuba zabarirwaba mu 560 000, mugihe uruhare rw’ibigo bitanga iyo mirasire rubarirwa ku kigero cya 23%.

 Oct 19, 2022 - 14:27