Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa kwitondera ibyo bazikoreraho

Mu gihe muri iyi minsi bitewe n’ikoranabuhanga usanga abantu benshi basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rurasaba abazikoresha kwigengesera kuko bimaze kugaragara ko hari abitwikira izi mbuga bakazikoreraho ibyaha bitandukanye.

kwamamaza

Aho ikoranabuhanga rigeze uyu munsi ryorohereza buri wese aho ari kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu zitandukanye by’umwihariko itumanaho, gusa nanone mu mikoreshereze y’izi mbuga ntihaburamo abazikoresha mu buryo butandukanye harimo no kuyobya rubanda.

Abaturage baganiriye na Isango Star baragaragaza bimwe mu byo babona kuri izi mbuga n’ingaruka bishobora gutera.

Umwe ati "imbuga nkoranyambaga ni ahantu haca ibintu byinshi bitandukanye abantu bishyiriraho ku giti cyabo, hari ushyiraho utwiza, hari ushyiraho ibihuha".

Undi ati "kenshi na kenshi ibihuha ntibijya bibura kumbuga nkoranyambanga ariko nk'umuntu uciye akenge hari uburyo ashobora kumenya amakuru ya nyayo n'atari ayanyayo bitewe n'aho yatambukijwe n'uwayatambukije".   

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ibyaha bikunze gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse anaburira abazikoresha ko bakwiye kwitonda.

Ati "hari ab'iyita amazina y'abandi ibyo ni ibyaha nabyo bigaragara, hari ugutangaza ibihuha hari n'ibindi no kubuza amahwemo wifashishije mudasobwa, ibyo ni ibyaha bigenda bigaragara dusaba abantu ko bagenda birinda kuko ni ibyaha bihanwa n'amategeko, tugasaba abantu ko imbuga nkoranyambaga tugomba kuzikoresha ni amahirwe Leta iba yaratuzaniye tugomba kuzikoresha mu buryo tuzibyaza umusaruro ariko nanone twirinda, tugendera mu murongo n'amategeko".       

Uyu muvugizi akomeza agira inama abantu basoma amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiye kujya bashishoza neza kuko ibinyuzwaho byose atari ukuri.

Ati "ntabwo ibivugiwe ku mbuga nkoranyambaga byose ari uko aribyo, abantu turabasaba kujya bashungura kuko hariho abakoresha imbuga nkoranyambaga babeshya baca igikuba muri rubanda, abantu bakwiye kujya bashungura, mbere yuko nawe inkuru wabonye ujya kuyisangiza n'abandi ugomba kubanza ugashishoza ukareba ko bishoboka ikindi ugashaka n'ahandi ko bishobora kuba byavuzwe kuko ntabwo inkuru ya nyayo ishobora kuvugwa n'umuntu umwe gusa". 

Kugeza mu kwezi kwa 9 mu 2023 mu Rwanda hose habarurwaga abantu 9,352,218 bakoresha murandasi, bangana na 69.40% by’abaturarwanda bose. Bivuze ko ari nabo benshi bakoresha izi mbugankoranyambaga, izikoreshwa cyane akaba ari Facebook, X yahoze ari twitter, tiktok, Instagram n’izindi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 1, 2024 - 14:19